Uko wahagera

Abantu 8 Barishwe 150 Barashimutwa Hagati muri Nijeriya


Nijeria-Urugomo-Gushimuta abantu
Nijeria-Urugomo-Gushimuta abantu

Abagabo bitwaje imbuda bateye imidugudu yitaruye yo muri Nijeriya rwagati, bica abantu umunani, bashimuta abagera mu 150. Abayobozi babibwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP.

Abagabye igitero bari ku mapikipiki biroshye mu mudugudu wa Kuchi muri Leta ya Nijeri mw’ijoro ryo kuwa gatanu, aho bishe abantu umunani bagafata bugwate ababarirwa mu 150. Byavuzwe na guverineri waho, Aminu Najum, kuri uyu wa mbere.

Uyu muyobozi yagize ati: “Baje ku mapikipiki agera mw’ijana. Buri pikipiki yariho abagabo batatu”. “Ntabutabazi bwabonetse mu gihe cy’amasaha atatu, abo bagabp bari mu mudugudu”.

Amakuru aturuka muri ONU, yatanze umubare, nk’uwo w’abagizwe ingwate, mu gihe abashinzwe ubutabazi ba Nijeriya bo mu kigo SEMA, bavuze ko abashimuswe barenga ijana.

Najume, wamaganira ubwo bushimusi ku mabandi yateye umudugudu kuwa gatanu, ashinja ingabo zishinzwe umutekano za Nijeriya, kuba zitabasha gukumira ibitero bihahora.

Yagize ati: “Abo bicanyi ubusanzwe baturuka muri Leta ya Kaduna bakajya gukorera muri Nijeri bituranye, bakongera bagasubira iwabo. Baje babarirwa mu magana kandi igitangaje ni uko abashinzwe umutekano batababona, ubwo baba barimo kuza”. Ikindi abaturage barabibamenyesha, ntibagire icyo bakora”.

Igisirikare cya Nijeriya cyo kivuga ko gihora gihanganye n’abagabo bafite imbunda mu karere kandi ko kinatabara abashimuswe. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG