Igitero cy’indege za Isiraheri cyakongeje umuriro wahitanye abantu 45, bari mu mahema mu nkambi yo mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza. Abategetsi babivuze kuri uyu wa mbere, batakambira abayobozi kw’isi, nabo bahamagarira ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga, rwategetse Isiraheri guhagarika ibitero byayo.
Imiryango y’abanyepalestina yihutiye kujya ku bitaro gutegura ishyingurwa ry’abayo, nyuma y’igitero cyo mw’ijoro ryo ku cyumweru, cyatwitse amahema abantu bari bacumbitsemo.
Igisirikare cya Isiraheri, kirimo kugerageza kurandura umutwe wa Hamas muri Gaza, cyavuze ko kirimo gukora iperereza ku makuru yatangajwe ko igitero, cyagabye ku bayobozi b’abarwanyi b’umutwe wa Hamas i Rafah, cyateje inkongi y’umuriro.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheri, Benjamin Netanyahu, yavuze ko icyo gitero kitari kigambiriye kwica abasiviri.
Abarusimbutse bavuze ko imiryango yabo yiteguraga gusinzira, ubwo igitero cyakubitaga ibice bituranye na Tel Al-Sultan, aho abantu ibihumbi bacumbitse. Ni nyuma y’aho ingabo za Isiraheri zitangiriye kwihimura zigaba ibitero ku butaka mu burasirazuba bwa Rafah, kuri ibi byumweru bibiri bishize.
Abayobozi mu rwego rw’ubuzima muri Gaza, bavuze ko abarenga icya kabiri mu bapfuye, bari abagore n’abana n’abageze mu zabukuru. Bongeyeho ko umubare w’abapfuye, ushobora kuzamuka mu gihe hari abantu bafite ubushye bukomeye. (Reuters)
Forum