Uko wahagera

Ingabo za Nijeriya Zabohoye Abarenga 64 bari Barafashwe Bunyago


Ingabo za Nijeriya
Ingabo za Nijeriya

Ingabo za Nijeriya zatabaye abagore 64 hamwe n’abana, bari bashimuswe n’uduco tw’abanyarugomo mu byumweru bishize muri Leta ya Zamfara mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Gushimuta abantu ikivuge hagamijwe ingurane, biramenyerewe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya no muri leta zo mu gihugu rwagati. Aho ni ho uduco tw’abanyarugomo dufite ibitwaro bikomeye, tuzwi mu karere nk’amabandi, akenshi bibasira imidugudu yitaruye bagasahura kandi bagatwara abaturage bunyago.

Mu ntangiriro z'ukwezi gushize, abantu bitwaje imbunda bagabye igitero mu mudugudu wa Gidan Danzara, uri mu karere ka Zurmi ka Leta ya Zamfara, bajyanaho iminyago abagore n'abana 64, maze basaba ingurane kugira ngo barekurwe.

Umuvugizi wa guverineri wa Zamafara, Suleiman Bala Idris, yatangaje ko abafashwe mpiri, barekuwe ku wa kabiri, nyuma y’igitero cya gisirikare ku nkambi z’amabandi muri ako karere.

Uwo muvugizi yahakanye avuga ko nta ngurane yatanzwe, ariko abaturage bavuga ko bagomba kwishyura amabandi, kugira ngo barekurwe.

Kwishyura ingurane abashimushi ntibyemewe muri Nijeriya, ariko imiryango ikunze kuvuga ko barangije kugurisha imitungo no gufata inguzanyo bakusanya amafaranga, yo kubohoza abavandimwe baba barashimuswe.

Amakuru ajyanye no kubohoza abashimuswe muri Nijeriya, akenshi ntaba asobanutse neza, kubera ibitangazwa bitandukanye, haba ku ruhande rw’abantu

bashimutiwe ababo no ku rw’ubuyobozi ku bijyanye n’ingurane, cyangwa imishyikirano n’ababa bafite abo bantu. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG