Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari itwaye Perezida wa Irani Ebrahim Raisi yahanutse.
Iyo mpanuka yabereye mu mujyi wa Jolfa uherereye mu burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye muri murwa mukuru Tehran.
Perezida Raisi, yari kumwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Hossein Amirabdollahian.
Umuyobozi w'ikirenga wa Iran Ali Khamenei yasabye abaturage ba Irani gusengera prezida Raisi.
Kugeza ubu icyamenyekanye ni uko hari imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.
Mu gitondo cya kare cyo ku cyumweru, Perezida Raisi yari yagiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev. Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza nyuma y’igitero cyagabwe kuri ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.
Forum