Uko wahagera

Abantu 35 Bazize Ibisasu Mu Nkambi Ya Mugunga Muri Kongo Bashyinguwe


Gushyingura abahitanywe n'ibisasu mu nkambi ya Mugunga
Gushyingura abahitanywe n'ibisasu mu nkambi ya Mugunga

Imibiri mirongo 35 y’abahitanywe n’ibisasu mu nkambi ya Mugunga iri hafi n'umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo yashyinguwe ku mugaragaro.

Imiryango y’abashyinguwe ivuga ko nubwo leta yabateye inkunga mu gushyingura imibiri y’ababo, ibyo atari byo bakeneye by’ibanze.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu murwa mukuru Kinshasa barimo minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no kugoboka abari mu kaga Modeste Mutinga, uw’itangazamakuru n’itumanaho Patrick Muyaya, n’abadepite batandukanye batowe mu mujyi wa Goma.

Aba ba bose bari baje kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo mu nkambi ya Bulengo, na Mugunga ku itariki gatatu uku kwezi kwa gatanu ubwo muri iyi nkambi haterwaga ibisasu bigahitana abantu.

Leta ivuga ko abaguye muri ibyo bitero ari 35.

Umuhango wari witabiriwe n'abategetsi ku rwego rw'intara n'igihugu
Umuhango wari witabiriwe n'abategetsi ku rwego rw'intara n'igihugu

Uyu muhango wari uteganyijwe gutangira mu masaha y’igitondo waje kwimurirwa ku gicamunsi kubera ko imirambo itari yakagezwa ahari hateganijwe

Ahagana saa munani ni bwo umuhango nyirizina watangijwe ku mugaragaro.

Imibiri yose uko ari 35 yari itwikiriwe n’amabara atandukanye arimo ubururu, umuhondo, n’umutuku agize ibendera rya Kongo.

Afata ijambo guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru, generali Peter Cirimwami Nkuba, yabanje kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo. Uyu kandi yagaragaje ko guverinema idashobora kwihanganira ibyakozwe avuga ko umukuru w’igihugu n’abagize guverinema barimo gufata ingamba zigamije kurinda abaturage bari mu duce tubangamiwe n’umutekano muke, we avuga ko uterwa n’umutwe wa M23.

Ubwo ni nabwo butumwa abategetsi batandukanye baturutse I Kinshasa bakomeje kugenda batanga ku bari bitabiriye uyu muhango.

Bamwe mu bagize imiryango y’abakozweho n’icyo gitero cya Mugunga mu gahinda, bakurikiye uyu muhango mu marira menshi.

Nsengiyumva Mbonera, wapfushije umuvandimwe we icyo gihe yabwiye Ijwi ry'Amerika ko kubera ibisasu byinshi, batahise bamenya neza uburyo uwabo yapfuyemo.

Gushyingura abaguye mu bitero byagabwe ku nkambi ya Mugunga
Gushyingura abaguye mu bitero byagabwe ku nkambi ya Mugunga

Imiryango y’abashyinguwe ivuga ko nubwo leta yabateye inkunga mu gushyingura imibiri y’ababo mu cyubahiro, ibyo atari byo bakeneye by’ibanze, cyane ko hari impungenge nyinshi ku basigaye mu nkambi.

Ntasugi Simba Bauduin umwe muri bo arasaba leta ko umutekano wagaruka mu duce aba baturutsemo bityo bakava mu nkambi.

Iyi mibiri uko ari 35 yose yashyinguwe mw’irimbi rya Kibati mu teritware ya Nyiragongo. Umuyobozi w’intara ya Kivu ya ruguru yavuze ko aha ari ho hazajya hibukwa abahitanywe n’ibisasu mu nkambi z’impunzi ndetse n’abandi bose baguye mu ntambara mu burasirazuba bw'igihugu.

Mu itangazo ryo mu biro by’umukuru w’igihugu, leta irategura ikiliyo kizakorwa mu gihugu hose mu rwego rwo kwifatanya n’abanyekongo bahunze intambaramu nkambi z’impunzi mu mujyi wa Goma na teritware ya Nyiragongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:54 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG