Uko wahagera

Sonko Wigeze Kuba Ministiri w'Umutekano Muri Gambiya Yakatiwe Imyaka 20


Urukiko rwo ku rwego rw'igihugu mu mujyi wa Bellinzona, mu majyepfo y'Ubusuwisi
Urukiko rwo ku rwego rw'igihugu mu mujyi wa Bellinzona, mu majyepfo y'Ubusuwisi

Urukiko rwo ku rwego rw’igihugu mu Busuwisi rwakatiye Ousman Sonko wahoze ari mu ministiri w’umutekano muri Gambiya igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibyaha Sonko w’imyaka 55 yahamijwe yabikoze kuva mu 2000 kugera mu 2016, ubwo Gambiya yayoborwaga n’umunyagitugu Yahya Jammeh.

Amakuru y’igihano cye yatangajwe n’umwanditsi w’urukiko. Sonko aracyafite amahirwe yo kujurira icyo gihano aramutse abishatse.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu. Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa mbere mu mujyi wa Bellinzona uri mu majyepfo y’Ubusuwisi.

Mu byaha byinshi yarenzwe, harimo icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, iyicarubozo, gusambanya abagore ku gahato no kubangamira umudendezo wa rubanda. Ibyo byaha byinshi yabikoze ubwo yari umusirikari, umuyobozi mukuru wa polisi na ministiri w’umutekano mu gihugu.

Mu iburanisha abamwunganira bakomeje guhakana ibyo byaha. Sonko yatawe muri yombi mu kwezi kwa mbere mu 2017 ubwo yari mu nzira zo gusaba ubuhungiro mu Busuwisi.

Forum

XS
SM
MD
LG