Michael Cohen wigeze kuba umwunganizi mu mategeko wa Donald Trump, yabwiye urukiko ko uyu witegura kwiyamamariza ubuperezida yamutegetse kwishyura rwihishwa ibihumbi 130 by’amadolari umukinnyi wa filimi z’abakuru habura iminsi ngo amatora ya 2016 abe.
Bwana Cohen yavuze ko ayo mafaranga yishyuwe Stormy Daniels hagamijwe kumucecekesha ngo adashyira ku karubanda ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Trump. Ibyo nabyo bikagira ingaruka k’ukwiyamamaza kwe.
Umunyamategeko Michael Cohen yitabye urukiko ku munsi wa 16 urubanza rutangiye. Yamaze amasaha menshi mu cyumba cy’urukiko rw’i New York, atanga ubuhamya bushinja Donald Trump wahoze ari umukoresha we.
Michael Cohen Abonwa nk"Ipfundo muri uru Rubanza
Mu buhamya bwe, yavuze ko amafaranga yishyuwe Stormy Daniels, Trump yajijishije akayita ikiguzi cya serivisi z’amategeko.
Bwana Trump ni we wa mbere wahoze ari perezida wa Amerika ugejejwe mu rukiko ngo aburanishwe mu rubanza nshinjabyaha.
Uyu wahoze ari umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arashinjwa ibirego 34 byerekeranye no kuba yarabeshye mu nyandiko z’ubucuruzi z’ikigo cye Trump Organization gicuruza ibijyanye n’imitungo itimukanwa.
Uko kubeshya gufatiye kuri ayo madolari ibihumbi 130 bivugwa ko yishyuwe Madamu Stormy Daniels. Ayo, Trump bivugwa ko yabeshye, ayita ko yishyuwe umunyamategeko Cohen muw’2017, nk’ikiguzi cy’akazi kajyanye n’amategeko yakoze.
Mu buhamya butyaye, Cohen yabwiye inteko y’abacamanza 12 baburanisha uru rubanza ko Trump yatanze uburenganzira bwo kwishyura binyuranyije n’amategeko ayo madorali, mu nama yabaye mbere gato y’amatora.
Icyo gihe, abashinzwe kwamamaza Trump bari bamaze kumenya ko madamu Daniels yenda kugurisha inkuru y’uko yaryamanye na Trump muw’2006, ahaberaga irushanwa ry’umukino wa golf wahuzaga ibyamamare. Cyangwa mu gihe yaba yishyuwe akabiceceka.
Imbere y’abacamanza, asubiramo amagambo yabwiwe na Trump icyo gihe, Cohen yavuze ko Trump yagize ati: “Nta mpamvu yo gutuma iki kintu kijya hanze, bikore. Bikore rwose.”
Ubushinjacyaha Bufata Cohen nk'Uzi Trump Kurusha Abandi
Bivugwa ko Trump yabwiye Cohen wari umunyamategeko we gukorana byimbitse na Allen Weisselberg, wari umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Trump Organization, “bakemure burundu icyo kibazo.”
Umunyamategeko Cohen akavuga ko nyuma y’aho we na Weisselberg banogeje gahunda yo kwishyura Daniels ndetse n’uko Cohen yajyaga kuzasubizwa ubwishyu yatanze, babibwiye Trump hanyuma akabasubiza ati, “ni byiza, byiza.”
Cohen avuga ko yishyuye Daniels icyo kiguzi cyo kubika ibanga, amafaranga ayavanye kuri konti ye bwite, kandi atajyaga kubikora we ubwe atabibwirijwe na Trump. Mu buhamya bwe, Cohen yavuze ko nyuma y’amatora, Trump yongeye kumwizeza ko azishyurwa.
Habura iminsi mike ngo Trump atangire inshingano nka Perezida mu kwa Mbere kwa 2017, Cohen yavuze ko we na Weisselberg bahuriye na Trump i New York mu biro bye byo mu igorofa ya Trump Tower. Aho uyu munyamategeko akavuga ko ari ho amasezerano yo kwishyurwa yarangirijwe.
Ubuhamya Bwe Bushingiye no ku Masezerano y'Ubwishyu
Umushinjacyaha Susan Hoffinger yabajije Cohen niba ubu bwishyu bwari ubwa serivisi z’amategeko z’ahazaza. Uyu munyamategeko ati: “ibyo byari biteguwe ko ari ko bizagenda.”
Umushinjacyaha ati: “ariko se mu by’ukuri bwari ubw’iki?” Mu gusubiza, Cohen ati: “kwari ugusubizwa amafaranga yanjye.”
Ahandi mu buhamya bwe, umunyamategeko Cohen yavuze ko ubwo Trump yumvaga ko Daniels agiye gushyira ku karubanda ibyabaye, yamubwiye ngo: “ibi ni akaga, akaga kuzuye. Abagore bagiye kunyanga. Aka ni akaga rwose. Abagore bazanyanga. Bagabo – bo baribwira ko ari byiza. Ariko ibi bigiye kuntobera ukwiyamamaza.”
Abunganira Trump bashatse kugaragaza ko Cohen yaba yarishyuye Daniels hagamijwe guhisha inkuru y’ukuryamana kwe na Trump ngo itagera ku mugore we Melania, bitari ukugira ngo itagira ingaruka ku matora ya 2016. Ibyo ariko Bwana Cohen yabihakanye, abwira inteko y’abacamanza ko icyo kuba umugore we yabimenya, Trump atari agifitiye impungenge.
Bwana Trump, anyuzamo agafunga amaso kenshi, yakurikiye ubuhamya bw’uyu wahoze ari umufasha we wa hafi, asobanura uburyo bishyuye Daniels. Iryo ni rimwe mu masezerano atatu y’ubwishyu bwa rwihishwa Cohen yateguye hagamijwe gucecekesha ibirego by’abantu byajyaga gutamaza Trump.
Ni ibirego byadutse habura ibyumweru bike ngo ahatane mu matora yatsinzemo umudemokarate Hillary Clinton ku kinyuranyo gito, mu myaka umunani ishize.
Nyuma y’iburanisha ryo kuri uyu wa mbere, Trump, byitezwe ko azahagararira ishyaka ry’aba Repubulikani mu matora y’uyu mwaka, mu burakari bwinshi, yabwiye abanyamakuru ati: “Nta buriganya buri aha. Nta cyaha gihari.”
Yifatiye ku gahanga kandi umucamanza w’urukiko rw’ikirenga rwa New York, Juan Merchan, ukuriye inteko iburanisha, amwita “umunyamakimbirane menshi” kandi “wamunzwe na ruswa.” Yavuze ko umucamanza arimo “kumubuza kwiyamamaza” ngo azabashe guhatana na Perezida Joe Biden, bazaba bahanganye mu matora yo mu kwa 11 k’uyu mwaka.
Forum