Uko wahagera

Ramaphosa Agiye Gusinya Itegeko Riha Ubwishingizi Mu Kwivuza Abaturage Bose


Prezida Cyril Ramaphosa yiyamamariza mu mujyi wa Durban
Prezida Cyril Ramaphosa yiyamamariza mu mujyi wa Durban

Perezida w’Afurika y’epfo, Cyril Ramaphosa, ejo kuwa gatatu, azashyira umukono ku mushinga w’itegeko rigamije guha ubwishingizi mu kwivuza abanyafurika y’epfo bose.

Mu gusinya umushinga w’itegeko ry’ubwishingizi mu by’ubuvuzi rusange, ushyigikiwe na benshi mu bafite uburenganzira bwo gutora mu gihugu, bizaba igihe gito mbere y'amatora y’itariki ya 29 y’uku kwezi kwa gatanu. Ni wo munsi uteganyijweho kuzaba ikigeragezo kw’ishyaka ANC rimaze imyaka 30 ku butegetsi.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, biravuga ko uwo mushinga w’itegeko ushobora kuzashyirwa mu bikorwa mu byiciro, ukazatwara akayabo ka miliyari z’amadorali. Perezida Ramaphosa yawakiriye neza, umaze kwemezwa n’abadepite umwaka ushize.

Ibitangazamakuru biravuga ko iryo tegeko rishobora kuzaziba icyuho cy’ubusumbane bukigaragara mu moko no muri sosiyete, nyuma y’isezererwa ry’ubuyobozi bwa ba nyakamwe b’abazungu.

Iryo tegeko ryarwanyijwe bikomeye n’abafite ibikorwa bibyara inyungu, bavuga ko rizatuma abantu bahagarika ishoramari mu rwego rw’ubuzima kandi ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’Afurika y’epfo, busanzwe bujegajega.

Abasesengura politiki basanga impinduka zifatika zitazaboneka vuba, yemwe na nyuma y’uko uwo mushinga w’itegeko uzaba umaze gusinywa, ugahinduka itegeko.

Forum

XS
SM
MD
LG