Uko wahagera

Nijeriya: Amabandi Yashimuse Abantu 105 Muri Leta Ya Zamfara Arasaba Ibiganiro


Ingabo za leta ntizirashobora kubohora abashimuswe
Ingabo za leta ntizirashobora kubohora abashimuswe

Abagabo bitwaje intwaro, bashimuse abantu 105 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya mu cyumweru gishize, ntibashishikajwe no kwishyurwa ingurane. Ahubwo nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, bibivuga, barasaba imishyikirano na guverinema ya Leta ya Zamfara.

Abo bagabo bari bafite imbunda, bagabye igitero ku midugudu ya Gora, Madomawa na Jambuzu, ahitwa Birnin-Magaji, mu karere ka Leta ya Zamfara, mw’ijoro ryo kuwa gatanu, batwara abaturage babarirwa muri mirongo.

Bello Mohammed, umugore we n’abana batatu hamwe na murumuna we, bari mu bakuwe i Gora. Yavuze ko yahamagawe kuri telefone mw’ijoro ryo kuwa gatandatu n’umuntu wavuze ko yagabye icyo gitero. Indi miryango ine, nayo yakiriye telefone nk’izo, ziyisaba kugeza ubutumwa kuri guverineri.

Reuters ntiyabashije kuvugana na komiseri ushinzwe itangazamakuru muri Leta ya Zamfara, Mannir Kaura, ngo agira icyo abivugaho.

Cyakora mw’itangazo ryo kw’itariki 11 y’uku kwezi kwa gatanu, Kaura yanenze abantu atavuze amazina, yavuze ko barimo guhatiriza ngo habe imishyikirano n’uduco twashimuse abantu.

Yavuze ko guverinema ya Leta ya Zamfara “yanze icyiswe umugambi w’ubwumvikane mu mahoro n’amabandi utwo dutsiko tw’abantu turi inyuma”.

Forum

XS
SM
MD
LG