Uko wahagera

Abarundi Bakomeje Gushakira I Gitoro Mu Gihugu Cya Kongo


Abagore bikoreye amabido arimo lisansi mu mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Abagore bikoreye amabido arimo lisansi mu mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Abatwara ibinyabiziga batuye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bahangayikishijwe n’iduga ry’igiciro cy’igitoro aho litiro imwe ya lisansi yavuye ku mafaranga 3,300 by’amakongomani ikagera ku 4,000 bivuze hafi idolari n'amasenti 42.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga muri uyu mujyi bavuga ko ibura rya lisansu mu gihugu cy’Uburundi ariyo ntandaro yatumye ibi biciro bya lisansi n’ingendo bizamuka kuko icyo gitoro kiri kuvanwa muri Uvira n’abacuruzi kikajyanwa kugurishwa Abarundi baba bavuye mu mujyi wa Bujumbura.

Ubwo Ijwi ry'Amerika ryageraga ku mupaka wa Kavimvira uhuza Kongo n’Uburundi twasanze hari imodoka zibarirwa mu majana zavuye muri icyo igihugu zaje gushakira igitoro muri Kongo.

Hari kandi n’abacuruzi batobato benshi bari bikoreye amabido yuzuye lisansi abandi babonekaga bayitwaye mu mato, mu gihe abandi bari bayafite ku makinga atwarwa n’abantu babana n’ubumuga.

Imodoka ziva I Bujumbura zagiye gushakira igitoro muri Kongo
Imodoka ziva I Bujumbura zagiye gushakira igitoro muri Kongo

Umushoferi utashatse ko tuvuga amazina ye waje gushakira lisansi aha Kavimvira avuye I Bujumbura yemeza ko yari amaze igihe kirekire adakora kubera igitoro cyabuze mu Burundi ahitamo kuza kugishakira muri Kongo

Fabrice Ndihokubwaye n’umomotari ukorera imirimo ye mu mujyi wa Uvira. Ashimangira ko nabo batorohewe kuko ibiciro by’amafaranga bari basanzwe bagurira ho igitoro byaduze muri ibi bihe Abarundi bazakugishakira muri Uvira.

Kubera kuduga kw’ibiciro bya lisansi muri Uvira byatumye no mu tundi turere twari dusanzwe turangurira igitoro muri Uvira ibiciro byiyongera aho muri Baraka litiro imwe yavuye ku mafranga 4,000 by’amakongomani mbese ijya ku 5,000, naho I Misisi litiro imwe igeze ku madolari arenga abiri.

Abakora ingendo hagati ya Fizi na Uvira bemeza ko ibiciro byo kwiyunguruza nabyo byiyongereye

Nubwo biri uku Abarundi n’Abakongomani bacuruza igitoro kuri uyu mupaka bagaragaza ko bavanamo inyungu nyinshi.

Umuyobozi ushinzwe ibya peterori muri Uvira Ephrem Balagizi mu magambo make kuri telefone yabwiye Ijwi ry'Amerika ko iki kibazo cyo kuduga kwa lisansi atari muri Uvira gusa, ko kiri kw’Isi hose.

Uyu muyobozi ahakana amakuru avuga ko cyaduze kubera kavanwa Uvira kikayjanwa mu Burundi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:32 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG