Uko wahagera

Uburayi Bugiye Guhagarika Gutanga Imyitozo ya Gisirikare muri Mali


Abasirikare ba Mali mu myitozo i Koulikoro mu kwezi kwa kabiri 2014
Abasirikare ba Mali mu myitozo i Koulikoro mu kwezi kwa kabiri 2014

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi, wafashe icyemezo cyo kutongerera igihe ingabo ziri mu butumwa bwo gutanga imyitozo ya gisilikare muri Mali, bitewe “n’aho politiki yerekeza n’uko ibintu byifashe mu bijyanye n’umutekano”, nk’uko itangazo rya komisiyo y’uwo muryango ryabivuze.

Mali, igihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika, kiyobowe n’agatsiko k’abasirikare kuva muri kudeta zo mu 2020 no muri 2021, aho igisirikare cyijeje gutanga ubutegetsi binyuze mu matora mu kwezi kwa kabiri. Nyamara amatora yigijwe inyuma kuzageza kw’itariki itarasobanuwe, hashingiwe ku bibazo by’umutekano byakajijwe n’ibitero by’abajihadiste.

Ibihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi “byumvikanye kutongerera igihe intumwa zoherejwe gutana imyitozo ya gisirikare muri Mali. Ntizizarenza itariki ya 18 y’uku kwezi kwa gatanu 2024, mu gihe umuryango w’ubumwe bw’uburayi uzaba uzusuma icyakorwa, unagirana imishyikirano n’abayobozi ba Mali, nk’uko bivugwa mw’itangazo ry’iyo komisiyo.

Izo ntumwa zari zaroherejwe gutanga imyitozo no guha inama igisirikare cya Mali. Ni itsinda ryari rigizwe n’abasirikare 700 baturukaga mu bihugu bigera muri 20 by’Uburayi, mbere y’uko, umubare wabo uganurwa ku buryo bugaragara. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG