Uko wahagera

USA: Abanyeshuri ba Koleji Kristu Umwami Bitabiriye Irushanwa rya Robo i Houston


Abanyeshuri ba Koleji ya Kristu Umwami
Abanyeshuri ba Koleji ya Kristu Umwami

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abanyeshuri 10 bo muri Koleji ya Kristu Umwami (CXR) y’i Nyanza bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rya robo mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.

Abo banyeshuri barimo abakobwa bane n'abahungu batandatu. Abo ni Shema Armel, Nsabimana Kethina, Divin Sugira Munyankindi, Byiringiro Aloys, Ihirwe Crepinien, Uwase Sonia, Uwase Sine Noella, Iriza Shimwa Lesa, Asante Kaze Chris, na Ganza Muganamfura Chaste. Abatoza babo ni Jeremie Habumugisha na Elias Gatete.

Irushanwa aba banyeshuri barimo ryitwa “Lego League Challenge” ririmo amakipe 152. Ayo makipe aturuka mu bihugu bitandukanye bwo kw’isi harimo iby'Afurika bitatu: Afurika y'Epfo, Maroko n'u Rwanda. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Etienne Karekezi, kuri uyu wa Gatanu yavuganye na Madame Diane Uwasenga Senghati, umuyobozi ushinzwe urwego rw’igihugu rw’ikoranabuhanga mu burezi, waje uherekeje abo banyeshuri. Umunyamakuru Karekezi yabanje kumubaza uko baje n'uko irushanwa rihagaze muri uyu mwanya.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:08 0:00

Madame Uwasenga ni we waje ayoboye iyi kipe y'u Rwanda. Hari kandi andi marushanwa atandukanye arimo kubera muri uwo mujyi wa Houston muri Amerika.

Uretse irushanwa nyirizina, ababiteguye bareba kandi n'uko abanyeshuri bafite ubushobozi n'ubushake bwo gukorera hamwe mw'ikipe nyakuri.

Koleji ya Kristu Umwami Irushanwa muri Texas.mp4
please wait

No media source currently available

0:00 0:00:03 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG