Uko wahagera

Intumwa z’Amerika Zizagenderera Nijeri


Minisitiri w’intebe wa Nijeri Ali Mahamane Lamine Zeine.
Minisitiri w’intebe wa Nijeri Ali Mahamane Lamine Zeine.

Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika, zizagenderera igihugu cya Nijeri mu cyumweru gitaha, kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa gisirikare bwacanye umubano wa gisirikare n’ubuyobozi bw’I Washington.

Nyuma ya kudeta yo mu kwezi kwa karindwi, iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika cyavuze ko amasezerano y’ubufatanye yo mu 2012 bayatuweho n’uruhande rumwe, Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mw’itangazo kuri televisiyo ya Leta, Sahel TV, kuri uyu wa gatanu, minisitiri w’intebe wa Nijeri Ali Mahamane Lamine Zeine, muri make yavuze ku ruzinduko yagiriye I Washington.

Yagize ati: “Intumwa zo mu rwego rwo hejuru, zizasura Niamey mu cyumweru gitaha, kuganira ku bufatanye, uruhande rwa Nijeri narwo rutange ibyo rwifuza hagamijwe ibihe byiza biri imbere”.

Kuwa kabiri ushize, Zeine yabonanye n’abategetsi bo muri deparitema ya Leta mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika, aho mu byo baganiriyeho harimo n’uburyo bwo gushimangira “umubano mu bya dipolomasi, ubukungu, ubuhahirane na tekinoloji”.

Zeine yanabonanye n’abategetsi bo muri Banki y’isi yose, mu bijyanye no gusubukura inguzanyo yahagaritswe nyuma ya kudeta yo kw’itariki 26 y’ukwezi kwa karindwi, yahiritse perezida watowe Mohamed Bazoum.

Nyuma y’iyo kudeta, Amerika yaHagaritse ubufatanye bwayo hafi ya bwose, harimo n’ubwa gisirikare.

Sahel TV, yavuze ko: “Minisitiri w’intebe yongeye gushimangira mu mvugo yumvikana, nta kuziririza, ko Nijeri mu busugire bwayo, yasabye ingabo zose z’amahanga kuva mu gihugu, harimo n’iz’Amerika”. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG