Uko wahagera

Abanyururu 38 Batorotse Gereza Muri Komore


Ibirwa bya Komore byakomeje kugaragaramo imvururu mu bihe by'amatora
Ibirwa bya Komore byakomeje kugaragaramo imvururu mu bihe by'amatora

Mu birwa bya Komore, abagororwa babarirwa muri mirongo ubu baridegembya, nyuma yo gutoroka gereza itari irinzwe neza, banyuze mu marembo magari.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, bivuga ko abanyururu 38 batorotse gereza yari ipakiye, iherereye mu murwa mukuru, Moroni. Ni igikorwa cyatangijwe n’umusirikare wari ufunze.

Abashinjacyaha bavuze ko abo bagororwa bifashishije igisa n’uburangare bw’abari babarinze, bagasohokera mu muryango munini wa gereza. Nta n’umwe wabikomerekeyemo.

Abo bashinjacyaha bavuze ko, uwacuze umugambi wo gutoroka, yaba ari umusirikare, watawe muri yombi biturutse ku rupfu rw’umufana w’umupira w’amaguru warashwe n’ingabo zishinzwe umutekano, zarimo gukumira uruvunganzoka rw’ abari bitabiriye, imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu mwaka ushize.

Uwo musirikare ni umwe mu batorotse ushakishwa. Kugeza ubu, nta n’umwe wari wafatwa.

Forum

XS
SM
MD
LG