Uko wahagera

Prezida Kagame Yavuze ko Hari Abungukira ku Gukomeza Kubaho kwa FDLR


Prezida Paul Kagame
Prezida Paul Kagame

Prezida Paul Kagame w'u Rwanda yongeye gushinja umuryango mpuzamahanga kuba waratereranye u Rwanda n'abanyarwanda ubwo mu gihugu habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Atangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, umukuru w’igihugu yashimiye abantu bose baje kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka barimo abakuru b'ibihugu na za guverinema ndetse n'abahagarariye imiryango itandukanye.

By'umwihariko, Perezida Kagame yashimiye ibihugu birimo Uganda, Uburundi, Tanzaniya, Kenya, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Afrika y'epfo, Etiyopiya na Eritreya kuba byarabaye hafi u Rwanda mbere ya Jenoside na nyuma yayo ubwo igihugu cyari mu nzira yo kwiyubaka.

Umukuru w’igihugu yumvikanye agaya ibihugu bifite inyungu yavuze ko atazi izo ari zo zo gukomeza gushyigikira umutwe wa FDLR yavuze ko wasize ubwicanyi mu Rwanda.

Umugambi wo gukingira ikibaba abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanagarutsweho na Ministiri w’ubumwe bw’abanyarwanda Jean Damascene Bizimana, wumvikanye avuga ko FDLR ikomeje umugambi wo gushaka gutera u Rwanda.

Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, byitabiriwe n’abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda ariko biganjemo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo muri aka karere.

Barimo Perezida wa Sudani y’epfo, uwa Tanzaniya, uw’Afurika y’epfo, uwa Kongo Brazaville, Ministiri w’intebe wa Etiyopiya, ndetse n’intumwa zahagarariye Uganda na Kenya. Igihugu cy’u Burundi na Repubukija ya Demukarasi ya Congo ni byo byonyine bitahagarariwe muri uyu muhango mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka uzaba tariki ya 13 z’uku kwezi hibukwa abanyapolitike bishwe muri Jenoside.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:00 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG