Uko wahagera

Kwibuka 30: Charles Michel Yasabiye Imbabazi Umuryango Mpuzamahanga


Charles Michel uyobora umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi
Charles Michel uyobora umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Umukuru w’inama y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yasabye imbabazi ku ruhare umuryango mpuzamahanga - harimo n’ibihugu byo muri uwo muryango - wagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ibi Bwana Charles Michel yabigarutseho mu ijambo yavugiye i Kigali mu Rwanda kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi..

Bwana Charles Michel, perezida w’inama y’ubumwe bw’Uburayi, ni umwe mu bategetsi babiri bo ku ruhando mpuzamahanga bahawe umwanya w’ijambo muri uyu muhango.

Mu ijambo rye, uyu mutegetsi yashinje umuryango mpuzamahanga umuryango mpuzamahanga “kurebera, mu bugambanyi bwa kigwari, ukirengagiza abicwaga mu gihe jenoside yakorwaga mu Rwanda.” Aho ari naho yahereye asaba imbabazi.

“Uyu munsi mpagaze imbere yanyu, nshiye bugufi. Ndi umubiligi; ndi umunyaburayi, kandi nzi umwenda umugabane wanjye w’Uburayi ufitiye umugabane wanyu w’Afurika. Nzi amateka hamwe n’imizi yayo, n’uburemere bwayo; nzi amateka kandi hamwe n’ikimwaro cyayo, nzi uburyozwe, nzi n’uruhare rwacu, kandi ni nayo mpamvu guverinoma y’Ububiligi, muw’2000, yasabye imbabazi.”

Moussa Faki Mahamat, umukuru wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika
Moussa Faki Mahamat, umukuru wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika

Undi mutegetsi wo ku ruhando mpuzamahanga wafashe ijambo muri uyu muhango ni Bwana Moussa Faki Mahamat, umukuru wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika.

Bwana Mahamat yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari umwanya wo kuvugurura indahiro ya “ntibizongere ukundi”.

“Ni ngombwa kwibuka; ni byo – kwibuka, kugira ngo tuvugurure indahiro ya ntibizongere ukundi. Ndibizongere ukundi, ni indahiro y’ubudahemuka ku ndangagaciro zo mu rwego rwo hejuru z’imikoranire, zo kumvana, gushyigikirana zikomeza isano ya kimuntu ihuza abagabo, abagore n’abana b’iki gihugu.”

Uyu mutegetsi kandi yavuze ko ntawahirahira ngo yihunze uruhare rwe rushingiye ku kuba ntacyo yakoze mu kubuza ko jenoside iba.

“Nta n’umwe, ntawe, habe yewe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, wabasha kwigira umwere ku kuba ntacyo yakoze kuri jenoside yarimo itegurwa. Nitugire ubutwari bwo kubyemera, ariko cyane cyane kubyirengera. Si ikiguzi gihenze ku bayikorewe n’ababakomokaho.”

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:21 0:00

Mu bategetsi batangaje ko bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi, nubwo batabonetse i Kigali, harimo perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu itangazo yasohoye rigenewe kwifatanya n’abanyarwanda, Perezida Joe Biden yagize ati: “Ku munsi nk’uyu mu myaka 30 ishize, ibikorwa by’ubwicanyi bwa kinyamanswa bugenderewe byaratangiye mu Rwanda. Mu minsi ijana yakurikiyeho, abantu barenga ibihumbi 800 – abagore, abagabo, n’abana barishwe. Abenshi mu bishwe bari abo mu bwoko bw’abatutsi; abandi bari abahutu n’abatwa.” Ati: “bwakozwe mu buryo bwo gutsemba imbaga, aho umuturanyi yahigaga umuturanyi. Kandi na nyuma y’imyaka mirongo, ingaruka zabwo ziracyagaragara hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi.”

Itangazo ry’umukuru w’Amerika rigenewe kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi rikomeza rigira riti: “Uyu munsi, mu gihe u Rwanda rutangira ibihe ngarukamwaka byo kwibuka, Leta zunze ubumwe z’Amerika yifatanyije n’abanyarwanda mu kababaro kabo. Duhaye icyubahiro abishwe bya kinyamanswa, ndetse n’abarokotse bahagaze gitwari bakongera kwiyubaka. Turashimira kandi abanyarwanda bose batanze umusanzu mu muhate w’ubwiyunge n’amahoro, baharanira gufasha igihugu cyabo gukira ibikomere, no kubaka umusingi w’ubumwe n’amahoro. Umuhate ugikomeza n’uyu munsi wa none.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Joe Biden yagize ati: “Ntituzigera twibagirwa amahano yabaye muri iyo minsi 100, intimba n’igihombo abaturage b’u Rwanda bayigiriyemo, cyangwa se ngo twibagirwe ubumuntu dusangiye twese, bw’uko urwango rutazigera ruganza.”

Naho perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, mu butumwa bwa videwo bwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30, yongeye gusaba imbabazi kuba Ubufaransa n’umuryango mpuzamahanga, baratereranye abicwaga muri jenoside.

Umukuru w’Ubufaransa yagize ati: “Twese twatereranye ibihumbi amagana by’inzirakarengane zari muri uko kuzimu. Ahahise hagomba kuvugwa, kandi hagomba gukomeza gusesengurwa n’abanyamateka bacu mu buryo buboneye.”

Icyakora umukuru w’Ubufaransa yongeye guhakana ibirego by’uko Ubufaransa bwaba bwarabaye icyitso cy’intagondwa z’abahutu zakoze jenoside.

Umuhango wo kwibuka imyaka 30 ishize jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda witabiriwe n’abakuru n’ibihugu na za guverinoma babarirwa muri mirongo, cyo kimwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu.

Mu mazina y’abahoze bategeka ibihugu bikomeye yagaragaye mu nyubako mberabyombi BK arena i Kigali, ahaberaga umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30, harimo Bill Clinton wahoze ategeka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wari uhagarariye Perezida Joe Biden.

Hari kandi Nicholas Sarkozy wahoze ategeka Ubufaransa, igihugu igifitanye amateka yihariye n’u Rwanda ku ngingo ijyanye na jenoside yakorewe abatutsi

Forum

XS
SM
MD
LG