Uko wahagera

Icyuka Kibi Kiratutumba Hagati y'Ubuhinde na Pakistani


Ministri w’ingabo w’Ubuhinde, Rajnath Singh watangaje ko ko ingabo z'Ubuhinse zishobora gukurikira abakora iterabwoba muri pakistani zikabatsindayo
Ministri w’ingabo w’Ubuhinde, Rajnath Singh watangaje ko ko ingabo z'Ubuhinse zishobora gukurikira abakora iterabwoba muri pakistani zikabatsindayo

Kuri uyu wa gatandatu Pakistani yamaganye amagambo ya Ministri w’ingabo w’Ubuhinde, Rajnath Singh, avuga ko ingabo z’icyo gihugu zishobora kwinjira muri Pakistani zikica abakora iterabwoba bambuka umupaka w’ibihugu byombi bakagaba ibitero mu Buhinde.

Singh yavuze aya magambo mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Ubuhinde mu makuru yatambutse kuwa gatanu igihe yari abajijwe icyo avuga ku magambo yavuzwe n’itangazamakuru ry’Ubwongereza ko leta y’Ubuhinde yishe abantu 20 muri Pakistani kuva mu mwaka wa 2020.

Umwaka ushize Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada byashinje Ubuhinde kwica cyangwa kugerageza kwica abantu bubasanze mu bihugu byabo.

Ministri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize mu yashinje guverinoma y’Ubuhide kwica umwe mu banyedini bashakaga gushyiraho leta yigenga ishingiye ku mahame y’idini ry’abitwa aba Sikh mu Buhinde.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko yaburijemo umugambi wo kwica umukuru w’abashakaga gushyiraho leta yigenga ya Khalistan ishingiye ku mahame y’idini ry’abitwa aba Sikh mu Buhinde. Icyo gihe yatangaje ko ishyizeho ibirego ku muntu yavuze ko aftanyije na leta y’Ubuhinde.

Forum

XS
SM
MD
LG