Uko wahagera

Ukraine Yarashe ku Ruganda Ruyungurura Peteroli mu Burusiya


Umusirikare wa Ukraine ukora mu ishami rishinzwe gukumira indege za gisirikare zitagira abapilote bita 'drones'
Umusirikare wa Ukraine ukora mu ishami rishinzwe gukumira indege za gisirikare zitagira abapilote bita 'drones'

Ukraine yarashe “drone” ku ruganda ruyungurura peteroli rwa gatatu mu bunini mu Burusiya kure y’imipaka y’ibihugu byombi.

Uru ruganda, rwitwa Taneco rw’ikigo cy’ubucuruzi Tatneft, ruyungurura utugunguru 340.000 ku munsi. Ruri mu ntara ya Tatarstan, mu burengerazuba bw’Uburusiya muri kilometero 1.300 uvuye ku mipaka busangiye na Ukraine.

Rwahise rushya, ariko abarwanya imiriro barujimije vuba vuba bitarenze iminota 20. Abayobozi barwo bavuga ko rutangiritse cyane ku buryo abakozi bakomeje akazi kabo nta kibazo. Ariko mu nzego z’ubutegetsi bw’ibanze bavuga ko abantu 13 bakomeretse.

Ni ubwa mbere Ukraine irashe kure cyane imbere mu Burusiya kuva buyigabyeho intambara mu kwa kabiri 2022. Aho yari yararashe kure ni nko muri kilometero 1.000 mu mujyi wa St. Petersburg no mu nkengero zawo.

Ukraine imaze iminsi itangiye kwibanda ku nganda ziyungurura peteroli mu Burusiya, igihugu cya kabiri kigurisha peteroli nyinshi kw’isi. Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza gisobanura ko byibura 14% by’iby’izo nganda zimaze kwangirika kubera ibitero bya za “drones.”

Ukraine ivuga ko ari uburenganzira bwayo bwo kwivuna Uburusiya, nabwo nk’uko ibyemeza bumaze kuyirasaho “drones” 4.630 muri iyi myaka ibiri intambara imaze. (AFP, Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG