Uko wahagera

Irani Irashaka Gushinja Isirayeli Imbere y’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi


Umwotsi wakurikiye igisasu cyatewe hafi y'ambasade ya Irani i Damasiko, itangazamakuru rya Irani ryavuze ko cyarashwe na Isirayeli . Taliki 1/04/ 2024. REUTERS/Firas Makdesi
Umwotsi wakurikiye igisasu cyatewe hafi y'ambasade ya Irani i Damasiko, itangazamakuru rya Irani ryavuze ko cyarashwe na Isirayeli . Taliki 1/04/ 2024. REUTERS/Firas Makdesi

Irani irasaba inama yihutirwa y'Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano kw'isi. Irashaka ko ivuga ku gitero kuri konsila yo muri ambasade yayo i Damas, muri Siriya, ishinja Isiraheli.

Indege z’intambara zarashe iyi konsila ejo ku wa mbere. Zahitanye abantu 14, barimo abasirikare bakuru barindwi ba Irani, nabo barimo abajenerali babiri, b’abajyanama b’ingabo za Siriya.

Ibitangazamakuru bitandukanye byemeza ko aba bajenerali ari Ali Reza Zahdi, wayoboye umutwe w’abasirikare b’intarumikwa kabuhariwe al-Qods muri Libani na Siriya kugera mu 2016, n’umwungirije, Mohammad Hadi Hajriahimi.

Mu bapfuye harimo kandi na Hussein Youssef, umusirikare mukuru w’umutwe wa Hezbollah, yashinzwe kandi itunzwe na Irani muri Libani.

Inyubakwa ya konsila, y’amagorofa atanu, nayo yarasenyaguritse.

Irani yahise ibirega Isiraheli, ivuga ko izihorera by’intangarugero. Irasaba kandi inama yihutirwa y'Inteko ya ONU ishinzwe umutekano kw'isi kugirango iyirege ku

mugaragaro. Inama ishobora guterana kuri uyu wa kabiri (mu masaha y’ijoro mu Burundi no mu Rwanda).

Isiraheli, nk’uko bisanzwe, yanze kugira icyo ibitangazaho. Umuvugizi wa perezidanse y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko ari igitero cy’imbonankubone kuri Irani. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko nta ruhare na gato ibifitemo kandi ko itari izi ko igitero gishobora kuba.

Ibihugu bikomeye kw’isi bifite impungenge ko iki gitero nacyo gishobora kwatsa umuriro kurushaho mu karere kose k’isi k’Uburasirazuba bwo Hagati. (VOA, Reuters, AP, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG