Uko wahagera

Prezida Sisi Wa Misiri Ararahira Kuri Uyu Wa Kabiri


Prezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi
Prezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi

Prezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi watorewe kuyobora manda ya gatatu ararahira kuri uyu wa kabiri mu murwa mukuru mushya w’ubutegetsi urimo kubakwa mu bilometero hafi 50 uvuye mu mujyi wa Kayiro.

Sisi umaze imyaka irenga 10 ku butegetsi azarahirira hanze y’ingoro nshya y’inteko ishinga amategeko, nk’uko byemeza n’ikinyamakuru Al-Ahram cyandikirwa muri Misiri.

Sisi w’imyaka 69, azatangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu y’imyaka itandatu kuwa gatatu. Ni nyuma y’amezi agera kuri atatu yari ashize atsinze amatora ku majwi 89.6 ku ijana.

Uyu wabaye ministiri w’ingabo yagiye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Mohamed Morsi.

Depite Mustafa Bakri, yavuze ko nyuma y’irahira rya Prezida Sisi, ashobora gutegeka guverinema kwegura hagashingwa indi nshya.

Atsindiye indi manda mu gihe mu gihugu havugwa ibibazo bikomeye by’ubukungu byatewe ahanini nuko ifaranga ryaho ryarataye agaciro.

Forum

XS
SM
MD
LG