Uko wahagera

Indwara y'Ibucurane By'Ibiguruka Yongeye Kuboneka Muri Amerika


Ibi bicurane byaherukaga muri Amerika mu 2022
Ibi bicurane byaherukaga muri Amerika mu 2022

Umuntu umwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika arimo gukira indwara y’ibicurane by’ibiguruka, izwi nka, Bird Flu, bikekwa yatewe n’inka.

Abaye umuntu wa kabiri wanduye iyi ndwara imaze iminsi yibasiye amashyo y’inka muri za leta za Texas na Kansas mu byumweru bishize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya no gukumira indwara CDC, cyavuze ko abo bantu bategetswe kujya mu kato. CDC ivuga ko banashizwe ku miti ivura ibyo bicurane.

Iyi ndwara yaherukaga kuboneka muri Amerika mu 2022 mu leta ya Colorado.

Inzego zishinzwe ubuzima muri Leta ya Texas zavuze ko kuba hari amatungo yanduye iyo ndwara, bidafite ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku mata. Izo nzego zavuzeko abatunganya ibikomoka ku mata basanzwe bafite amabwiriza yo kumena amata avuye mu nka zikekwaho ibicurane.

Izo nzego zikomeza zimenyesha ko zirimo gukorana n’ibigo bitunganya amata kugirango bagabanye ubwandu ku bakozi no kubigisha uko bakwitwara igihe bahuye n’inka yanduye ibicurane by’ibiguruka.

Forum

XS
SM
MD
LG