Uko wahagera

Leta Nshya Ya Palestine Yarahiye


Prezida wa Palestine Mahmoud Abbas, na Ministiri w'Intebe mushya Mohammad Mustafa
Prezida wa Palestine Mahmoud Abbas, na Ministiri w'Intebe mushya Mohammad Mustafa

Guverinema nshya ya Palestine iyobowe na Ministiri w’intebe Mohammed Mustafa yaraye irahiye. Mu bayigize harimo abanyagaza. Irimo kandi abagore bane

Ministiri w’intebe mushya uheretse gushyirwaho n’umuyobozi wa Palestine Mahmoud Abbas yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ukurangiza burundu intambara mu ntara ya Gaza.

Yavuze ko we na leta ayoboye bagiye gutegura uburyo bwo guhuza ibikorwa bya leta harimo no kwigarurira intara ya Gaza yari imaze igihe kinini iri mu maboko y’umutwe wa Hamas kuva mu 2007.

Ubwo yahuraga na Prezida Abbas mu kwezi kwa mbere, ministiri Antony Blinken w’ububanyi n’amahanga w’Amerika yamusabye gukora impinduka mu butegetsi zigamije guhuza uduce twose twa Palestina.

Ministiri w’intebe Mustafa we avuga ko kongera gusana ibice byose bya Palestina biri mu byihutirwa leta ayoboye ishyize imbere.

Iyo guverinema igizwe n’abaministiri 23 barimo batandatu bakomoka muri Gaza n’abagore bane.

Icyakora imitwe nka Hamas n’indi igizwe n’abahezanguni yo ivuga ko itorwa rya Mustafa nka ministiri w’intebe rizarushaho gucamo ibice Abanyapalestina, aho kubahuza.

Forum

XS
SM
MD
LG