Uko wahagera

Abatalibani Bemeje Ko Mu Banyamahanga Bafunze Harimo Abanyamerika


Ni ku nshuro ya mbere ubutegetsi muri Afuganisitani bwemeye ku mugaragaro ko bufunze Abanyamerika
Ni ku nshuro ya mbere ubutegetsi muri Afuganisitani bwemeye ku mugaragaro ko bufunze Abanyamerika

Leta iyobowe n’Abatalibani muri Afuganisitani yatangaje ko ifunze abanyamahanga batuye muri icyo gihugu ibashinja kutubahiriza amategeko y’igihugu. Mu bafashwe harimo Abanyamerika babiri. Zabihullah Mujahid, uvugira ubwo butegetsi yavuze ko bamaze kumenyesha Leta zunze ubumwe z’Amerika ko bataye muri yombi abaturage bayo.

Nta byinshi yarengejeho cyangwa ngo atangaze ubwenegihugu bw’abandi banyamahanga bafashwe. Abavandimwe b’umwe muri abo Banyamerika bavuze ko umwe mu bafashwe yitwa Ryan Corbett.

Ni ku nshuro ya mbere ubutegetsi muri Afuganisitani bwemeye ku mugaragaro ko bufunze Abanyamerika. Corbett, yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani 2022, nyuma y’umwaka Abatalibani bagiye ku butegetsi.

Umuryango we umaze iminsi usaba ubutegetsi bwa Prezida Joe Biden gukora ibishoboka byose agataha. Amakuru dukesha televiziyo CNN yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko Corbett mu cyumweru gishize yashoboye kuvugana kuri telefoni n’abana be batatu. Ni ku nshuro ya gatanu bari bavuganye kuva atawe muri yombi.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango ifunguze Abanyamerika bafungiwe mu bihugu bitandukanye kw’isi. Mathew Miller yavuze ko mu biganiro bitandukanye bamaze kugirana n’abahagarariye ubutegetsi bw’Abatalibani, bakomeje gusaba ko barekura abo Banyamerika bagataha.

Forum

XS
SM
MD
LG