Uburusiya bwasabye Ukraine kubwoherereza abantu bushinja kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu nzu mberabyombi yakira ibitaramo, cyahitanye abarenga 130 mu murwa mukuru Moscou.
Ku ruhande rwayo, Ukraine yavuze ko ubwo busabe budafite ishingiro. Mu itangazo, ministeri y’ububanyi n’amahanga y’uburusiya yongeye gushinja Ukraine uruhare mu gitero cyo ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa gatatu, nubwo umutwe wa leta ya kiyisilamu wigambye icyo gitero.
Iryo tangazo rikomeza rishinja Ukraine ibindi bitero bimaze guhitana abantu ku butaka bw’Uburusiya.
Uburusiya bwavuze ko bwasabye Ukraine kubwoherereza abantu batandukanye barimo umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu, Vasyl Maliuk. Buvuga ko uyu mugabo yiyemereye ko yagize uruhare mu gutegura igitero ku kiraro kiri mu gace ca Crimea mu 2022. Bunamushinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Uburusiya bwigaruriye akarere ka Crimea mu 2014, nubwo amahanga agafata nk’agace ka Ukraine.
Muri iryo tangazo Uburusiya bwashize ahagaragara kuri iki cyumweru, bwasabye Ukraine guhita ihagarika ibikorwa byayo byo gushyigikira icyo bwise imitwe y’iterabwoba, ikanatanga indishyi ku bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
Gusa ntibiramenyeka uburyo Uburusiya bwakoresheje mu kugeza ubutumwa bwabwo kuri Ukraine. Ibyo bihugu ntibigifitanye umubano kuva mu 2022, ubwo Uburusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine.
Forum