Uko wahagera

Isoko Temu Rirashaka Kwegukana Burundu Amakuru y'Abarigana


Isoko ry’Abashinwa ryo kuri murandasi ryitwa Temu ryaraye ritangaje ko rigiye kwamamaza uburyo bwo guha amafaranga abarigana bazemera ko rigumana ku buryo bwa burundu amakuru y’imyirondoro yabo n’ayerekeye uko barikoresha.

Ibi byatangiriye mu Bwongereza muri uku kwezi nyuma bikomereza mu Bufaransa aho iri soko ryasezeranyaga abarigana ko rizabaha ibicuruzwa bifite agaciro k’ama Euro 100 ku muntu wese ushyira kuri telefoni ye urubuga rikoreraho akabishishikariza undi muntu.

Ariko amasezerano agenga ubwo bwumvikane n’uko isoko rya Temu ryegukana burundu kandi igihe cyose amakuru ya nyir’ukubyemera kandi rikaba rishobora kuyakoresha igihe cyose rishatse ritabimusabiye uburenganzira.

Urubuga rw’ikinyamakuru The Independent cyandikirwa mu Bwongereza rwavuze ko muri ayo masezerano harimo kwemera gutanga ifoto, ijwi, ibitekerezo, inyandiko, ibimenyetso byo ku ntoke cyangwa ibikumwe, aho atuye n’uburenganzira bwo gukoreshwa mu kwamamaza.

Iri soko ryavuze ko aya masezerano yaryo yakiriwe neza n’abarikoresha mu Bufaransa rivuga ko babyishimiye. Gusa bimaze guhagarara muri icyo gihugu no mu Bwongereza kubera icyo ryise “kutumvikana” ku rugero amakuru y’ababyemeye ashobora gukoreshwaho. Ntiryashubije niba ubwo buryo bukoreshwa mu bindi bihugu ariko ryavuze ko kugeza ubu ritagurisha kandi ritazagurisha amakuru y’abarigana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Isoko rya Pinduoduo ari na ryo ribyara Temu ryatangaje ko ryungutse miliyari 8.3 z’amadolari mu mwaka wa 2023

Forum

XS
SM
MD
LG