Hamas ivuga ko indege z’intambara za Isiraheli zarashe mu majyepfo y’intara ya Gaza, zica abantu 17. Zarashe kandi no mu nkambi y’impunzi yitwa Al-Maghazi, hagati no hagati muri Gaza. Abantu umunani babiguyemo.
Kuva intambara yo muri Gaza itangiye kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi gushize, imaze guhitana Abanyapalestina barenga 32,000, nk’uko Hamas ibitangaza.
Naho muri Siriya, indege z’intambara za Isiraheli zarashe mu mujyi wa Alep, uri mu majyaruguru y’igihugu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa “Observatoire Syrien des Droits de l'Homme, ” OSDH mu magambo magufi, watangaje ko zibasiye cyane cyane ububiko bwa misile z’umutwe witwara gisirikare wa Hezbollah wo muri Libani, hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Alep.
OSDH yemeza ko zishe abantu 42: abasirikare 36 ba Siriya n’abasirikare batandatu ba Hezbollah. Ntacyo Isiraheli yigeze ivuga kuri ibi bitero.
Ahubwo yatangaje ko indege zayo z’intambara zarashe no muri Libani. Ivuga ko zishe umugaba mukuru wungiririje w’ishami rya Hezbollah rishinzwe ibisasu bya roketi witwa Ali Abdel Hassan Naim.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Hezbollah yo ivuga ko ari abarwanyi bayo barindwi bivuganywe n’indege za Isiraheli, barimo uwitwa Naim, ni ryo zina ryonyine yatanze.
Iyi mibare yose dukesha ibigo ntaramakuru bikomeye Reuters yo mu Bwongereza, AP yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, na AFP yo mu Bufaransa, iratwereka ko Isiraheli yishe abantu byibura 74 kuri uyu wa gatanu muri Gaza, no mu bihugu baturanye Siriya na Libani. (Reuters, AP, AFP
Forum