Uko wahagera

Uburayi na CEDEAO Byashyimye Uko Amatora Yo muri Senegale Yagenze


 Bassirou Diomaye Faye watorewe kuba perezida wa Senegale
Bassirou Diomaye Faye watorewe kuba perezida wa Senegale

Intumwa zoherejwe n’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi hamwe n’itsinda ry’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, gukurikirana amatora muri Senegali, zashimye uko itora rya perezida ryagenze neza, nyuma y’imyaka itatu y’imidugararo.

Abanyasenegali bagera muri miliyoni 7 n’ibihumbi 300, bari bemerewe n’amategeko gutora, bahundagajeho amajwi Bassirou Diomaye Faye. Ni we utowe akiri muto, ugereranyije n’abandi ba perezida mu mateka y’igihugu. Amadou Ba, umukandida wari ushyigikiwe na perezida ucyuye igihe bari bahanganye muri iryo tora, yemeje ko yatsinzwe.

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, bavuze ko itora “ryagenze neza kandi ko ahanini ryabaye mu mwuka w’ituze”. Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi washimagije uburyo iryo tora ryateguwe neza, nta muvundo “rikaba n’itora ryagaragaje ko inzego za demokarasi muri Senegali zifite ingufu”.

Umuryango wa CEDEAO wohereje indorerezi 130 n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wohereza abandi 100.

Amajwi y’agateganyo byitezwe ko azatangazwa muri iki cyumweru. Cyakora abataravugaga rumwe na Faye mu bikorwa byo kwiyamamaza, na Perezida ucyuye igihe, Macky Sall, bamaze kwemera itsinzi ye. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG