Mu Rwanda ubushinjacyaha bumaze gusabira Venant Rutunga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside gufungwa burundu
Aregwa ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye.
Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzamuhamya ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside no kurimbura imbaga.
Uyu mugabo wahoze ayobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ISAR Rubona mbere no mu gihe cya jenoside yabwiye urukiko rukuru mu Rwanda ko aramutse ahamijwe ibyaha bya jenoside yaba arenganye.
Avuga ko yazanye abajandarume mu bihe bidasanzwe ngo barinde umutekano bagakora ikinyuranyo.
Rutunga yahoze aba mu gihugu cy’Ubuholande. Icyo gihugu cyamwohereje kuburana aho bikekwa ko yakoreye ibyaha.
Forum