Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umugabo ukomoka mu Rwanda witwa Eric Tabaro Nshimiye yatawe muri yombi kuri uyu wa kane muri leta ya Ohio, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ko yabeshye ku ruhare yaba yaragize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Akimara gufatwa, Nshimiye yashyikirijwe umucamanza mu mujyi witwa Youngstown muri Ohio. Yategetse ko afungwa by’agateganyo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu asobanura ko mu 1994 Nshimiye yari umunyeshuli mu ishami ry’ubuganga rya kaminuza y’u Rwanda mu mujyi wa Butare n’umuyoboje w’imena mu mashyaka yakoze jenoside.
Yagendaga arondera abakozi n’abarwayi b’Abatutsi mu bitaro bya kaminuza, bakabica, bagafata n’abagore ku ngufu. Umushinjacyaha yemeza ko Nshimiye ubwe yishe abantu abakubita impili irimo imisumali (bitaga nta mpongano y’umwanzi), abandi akabatemagura n’umuhoro.
Asobanura ko Nshimiye Eric yahunze u Rwanda mu mu 1994 hagati mu kwezi kwa karindwi. Yanyuze muri Kenya, ajya gusaba ubuhungiro ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika y’i Nairobi, abeshya ko atigeze agira uruhare muri jenoside. Yarabubonye. Yageze muri Amerika mu 1995, ajya kuba muri Ohio. Yabonye ubwenegihugu mu 2003.
Nshimiye atawe muri yombi imyaka ine nyuma y’ubuhamya yatanze aregura imugenzi we biganaga i Butare witwa Teganya Jean-Leonard, nabwo abeshya ko bombi nta ruhare bagize muri jenoside.
Mu 2019, urukiko rwo ku rwego rw’igihugu rwo mu mujyi wa Boston, muri leta ya Massachusetts, mu burasirazuba bw’igihugu, rwakatiye Teganya (ubu w’imyaka 51) igifungo cy’amezi 97 (ni ukuvuga imyaka umunani n’ukwezi kumwe) kubera ibyaha byamuhamye nawe byo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka n;ubwenegihugu ko atijanditse muri jenoside.
Umushinjacyaha avuga ko Teganya azirukanwa ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika narangize igihano cye. Ati: “Amategeko yacu atanga ubuhungiro abereyeho kurengera abatotezwa n’abahohoterwa. Ntagomba kurengera abicanyi.” (Reuters, DOJ)
Forum