Uko wahagera

Uganda: Perezida Museveni Yagize Umuhungu we Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu.


Muhoozi Kainerugaba
Muhoozi Kainerugaba

Muri Uganda, Perezida Museveni yagize umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu. Ni we umukurikira mu buyobizi bw’igisirikare cyose abereye umugaba w’ikirenga.

Kainerugaba yari asanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu birebana n’ibikorwa by’umutwe w’ingabo udasanzwe (Forces Speciales) kuva mu 2022. Mbere yaho yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Asimbuye ku mwanya w’umugaba mukuru Gen Wilson Mbasu Mbadi, wagizwe minisitiri wungirije ushinzwe ubucuruzi.

Nk’uko ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kibivuga, ntibivugwaho rumwe, cyane cyane mu bakeka ko Perezida Museveni, w’imyaka 79 y’ubukure, ashobora kuba arimo ategurira umuhungu we kuzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Amatora ya perezida wa Repubulika ya Uganda ataha ateganyijwe mu 2026. (The Daily Monitor, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG