Urukiko rw’Uburusiya mu mujyi Saint Petersburg, kuri uyu wa gatatu rwahanishije umugore iminsi umunani y’igifungo kubera ko yanditse, ku rupapuro rw’itora, amagambo agira ati “oya ku ntambara”.
Uyu mugore yanditse ayo magambo ubwo igihugu cyarimo gutora perezida. Yayanditse ku rupapuro rw’itora, yamaganaga intambara Perezida Vladimir Putin, yashoje kuri Ukraine.
Iminsi itatu y’itora mu mpera z’icyumweru gishize, yabayemo itora Putin yiyamamajemo ntawe bahanganye, yamwongereye igihe ku buyobozi kuzageza byibura muri 2030.
Urukiko rwo mu ntara ya Dzerzhinsky mu mujyi wa Saint Petersburg, ruvuga ko rwategetse ko Alexandra Chiryatyeva, afungwa iminsi umunani kandi agatanga amande angana n’amafaranga y’amayero 440.
Rwavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo “imyitwarire mibi no gutesha agaciro ingabo z’Uburusiya”.
Urukiko rwavuze ko “Chiryatyeva yafashe urupapuro rw’itora akandika inyuma n’ikaramo itukura “no to war” bivuze oya ku ntambara, mbere yo kurushyira mu gasanduku k’itora”.
Rwakomeje rugira ruti: “Mu buryo nk’ubu, Chiryatyeva yangije umutungo wa Leta, kandi asusuguza ingabo z’Uburusiya”.
Urwo rukiko rwavuze ko, Chiryatyeva, yakoze ibyo ku munsi wa nyuma mu minsi itatu y’itora, ubwo imitwe itavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burusiya, yahamagariye imyigaragambyo, yo kwamagana itora, Putin yagombaga gutsinda nta kabuza. (AFP)
Forum