Uko wahagera

Muri Sudani y'Epfo Abataramenyekana Bishe Abantu 15


Map of South Sudan
Map of South Sudan

Abasore batamenyekanye, ejo kuwa kabiri bararashe bica abantu 15 mu karere ka Pibor mu burasirazuba bwa Sudani y’epfo barimo n’umuyobozi waho.

Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Pibor. Ni mu gihe kandi ubushyamirane bwiyongera mu karere mbere y’itora riteganyijwe mu gihugu mu mpera z’uyu mwaka.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byavuze ko uko kurasa byabaye ubwo komiseri wa komini ya Boma yo mu karere ka Pibor yari atashye, avuye gusura umudugudu.

Minisitiri w’itangazamakuru, mu karere ka Pibor, avuga ko komiseri n’itsinda rye, bari bavuye mu mudugudu wa Nyat, ubwo abasore babavumbukiragaho. Yakomeje avuga ko abantu 15 bishwe harimo komiseri, uwa murindaga n’abategetsi bo muri guverinema.

Abagabye igitero, bikekwa ko ari insoresore zo mu muryango Anyuak bo muri ako karere.

No mu mwaka ushize bashinjwe ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’undi mukomiseri i Pibor, hamwe n’umutegetsi wari ushinzwe umutekano.

Abayobozi bo muri komini ya Pochalla, yiganjemo aba Anyuak, ntibabashije guhita baboneka ngo bagire icyo babivugaho. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG