Abaturage bo mu Burusiya bazindukiye mu matora. Ni umunsi wa kabiri w’itora ry’umukuru w’igihugu, rigaragara muri rusange nk’irigamije kwemeza manda y’indi myaka itandatu ya Perezida Vladimir Putin ku butegetsi.
Nta banyapolitike bakomeye bahatanye na perezida w’Uburusiya muri aya matora, nyuma y’aho acecekeshereje abatavuga rumwe na we mu myaka hafi 25 amaze ku butegetsi.
Aya matora aje akurikira itotezwa rikomeye ryakorewe itangazamakuru ryigenga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Umwe mu banyapolitike bakomeye bari bahanganye ne Putin Alexei Navalny yaguye muri gereza mu kwezi gushize. Abandi bose batavuga rumwe na we barafunze cyangwa barahunze.
Vladimir Putin w’imyaka 71 ahanganye n’abakandida batatu bo mu mashyaka acuditse n’ubutegetsi buriho. Birinze kumunenga na gato cyangwa kunenga umugambi we wo kugaba ibitero ku gihugu cya Ukraine.
Intambara yongeye kugaragara ku mihanda y’Uburusiya uyu munsi ubwo indege z’igisirikare cya Ukraine zitagira abapilote zagaragaraga mu kirere cy’Uburusiya n’ibisasu bya misile bikongera kugwa ku butaka bw’icyo gihugu.
Forum