Uko wahagera

Ubushinwa Bwemeye Gushyigikira Ishoramari n'Ubuhinzi muri Angola


Perezida Xi Jinping watangaje ko ashobora gushyigikira ibigo by’Ubushinwa bishora imari mu buhinzi no mu nzego z’inganda muri Angola.
Perezida Xi Jinping watangaje ko ashobora gushyigikira ibigo by’Ubushinwa bishora imari mu buhinzi no mu nzego z’inganda muri Angola.

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yavuze ko ashobora gushyigikira amasosiyete y’Ubushinwa ashora imari mu buhinzi no mu nzego z’inganda muri Angola.

Itangazamakuru rya Leta ryabivuze uyu munsi kuwa gatanu, mu gihe iki gihugu cyo muri Afurika gicukura peteroli, gishaka abagifasha kwagura ubukungu bwa cyo.

Perezida Xi yabwiye Perezida w’Angola, Joao Lourenco, ari i Beijing, ko ku ruhande rwabwo, Ubushinwa bwiteguye gukorana n’Angola mu gutunganya imishinga y’ibikorwa remezo no gushyigikira amasosiyeti y’Ubushinwa ajya muri Angola, mu bufatanye butandukanye.

Perezida Xi yabwiye Lourenco ko inganda z’Ubushinwa zishobora “gufasha Angola kugera ku buhinzi bugezweho no kwagura ubukungu bwayo bugashyirwa mu bintu bitandukanye. Itangazamakuru rya reta ryavuze ko ari zimwe mu ngamba z’igihe kirekire z’Ubushinwa bwo gushimangira umubano wabwo n’Afurika, mu bijyanye n’ubukungu na politiki.

Kuri uyu wa gatanu, abayobozi babiri banemeranijwe kugeza ku rwego rwo hejuru, umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ku buryo barushaho kuzamura ubuhahirane n’ishoramari.

Amasosiyete y’Ubushinwa yashoye miliyari zigera muri 12 z’amadolari muri Angola, kuva mu 2014, kandi ari hafi y’icya kabiri cy’ayo, yashyizwe mu rwego rw’ingufu mu gihugu. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG