Uko wahagera

Uburayi Bwahaye Ukraine Imfashanyo ya Miliyari 5.48 z'Amadolari y'Amerika


Perezida Volodymyr Zelenskyy na Josep Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi
Perezida Volodymyr Zelenskyy na Josep Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byemereye Ukraine inkunga mu bya gisirikare ingana n’amadolari y’Amerika miliyari 5.48. Ni mu rwego rwo kongerera imbaraga iki gihugu mu ntambara kirwana n’Uburusiya.

Ba ambasaderi b’ibihugu 27 bigize uyu muryango bemeye kuvugurura ikigega cyagenewe kubumbatira amahoro ku mugabane w’Uburayi. Ni mu nama yabereye mu Bubiligi nyuma y’amezi y’impaka za bimwe mu bihugu bikomeye muri uyu muryango harimo Ubufaransa n’Ubudage.

Josep Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi yanditse ku rubuga rwa X ko uko byagenda kose Uburayi buzakomeza gutera Ukraine inkunga.

Ubusanzwe iki kigega gisubiza igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi amafaranga cyatanze ho inkunga ahandi.

Ubufaransa bwari bwagaragaje ko ibi bishobora kubahirizwa gusa mu gihe hubahirijwe ihame ryo kugura intwaro zakorewe ku mugabane w’Uburayi ariko ibindi bihugu byerekana impungenge ko bishobora gutuma ibikoresho bya gisirikare bitinda kuboneka kandi mu gihe bikenewe cyane ku rugamba Ukraine irwana n’Uburusiya.

Forum

XS
SM
MD
LG