Otrishiya yirukanye abadiplomate babiri b’Uburusiya ku butaka bwayo ivuga ko bakoze ‘ibitajyanye n’imyitwarire y’abadiplomate’.
Yabahaye igihe cy’icyumweru kimwe ngo babe bavuye ku butaka bwayo nkuko byatangajwe na ministi w’Ububanyi n’amahanga wa Otrishiya ejo kuwa gatatu.
Kugeza ubu abadiplomate b’Uburusiya Otrishiya imaze kwirukana ku butaka bwayo bamaze kuba 11 kuva mu mwaka wa 2020. Bose birukanywe mu bihe bine bitandukanye.
Ntibiramenyekana niba ibikorwa byatumye birukanwa bifitanye isano. Abategetsi bavuze ko ukwirukanwa kw’abambere byari bifitanye isano n’ibikorwa by’ubutasi ariko minisiteri y’ububanyi n’amahanga nta byinshi yabitangajeho. Mbere y’uko Otrishiya itangaza ko birukanywe Uburusiya bwari bwamaze kuvuga ko na bwo buri bubihimureho.
Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya RIA byatangaje ko ministeri yabwo y’ububanyi n’amahanga yavuze ko icyemezo cya Otrishiya nta shingiro gifite. Ambasade y’Uburusiya iri i Vienna yatangaje ko irakajwe n’icyo gikorwa.
Ubuheruka Otrishiya yirukana abadiplomate b’ambasade y’Uburusiya, bwihimuye na bwo bwirukana abadiplomate bayo bari i Moscow.
Forum