Uko wahagera

Sudani: Ingabo za Leta Zirarwana Inkundura n'Iza RSF


Jenerali Abdel Fattah al-Burhan uyoboye ingabo za Sudani
Jenerali Abdel Fattah al-Burhan uyoboye ingabo za Sudani

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani yavuze ko zigiye kwigarurira utundi duce nyuma y’uko zitsinsuye abarwanyi bigometse ku butegetsi ba Rapid Support Forces (RSF), bamaze amezi 11 bahanganye.

Ababibonye baravuga ko ingabo za leta zakoresheje indege zitagira abapilote kuwa kabiri zigarurira ingoro ya radiyo na televiziyo by’igihugu mu mujyi wa Omdurman uri hakurya y’uruzi rwa Nile ahateganye n’umurwa mukuru Khartoum.

Bigaruriye kandi igice kinini cy’umurwa mukuru cyari gifitwe n’abarwanyi ba RSF kuva intambara itangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize.

Gusa radiyo na televiziyo bikorera muri iyo ngoro ntibirimo guhitisha ibiganiro. Ingabo za leta zashoboye kwigarurira n’ibindi bice byo mu mujyi wa Omdurman hagati, ahari ibigo binyuranye bya gisirikare kandi hiyambazwaga n’abarwanyi ba RSF mu gutanga ibikoresho.

Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko babonye imodoka z’abarwanyi ba RSF zashwanyaguritse n’imwe mu mirambo y’abarwanyi babo baguye mu ntambara yabaye hafi y’iyo ngoto kuwa gatatu.

Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za leta muri Sudani Abdel Fattah al-Burhan, yatanze ubutumwa bw’imbuzi ku mutwe wa RSF avuga ko aho bazajya hose ingabo zizabakurikirayo zikanarwanya kugeza batsinzwe burundu.

Kugeza ubu intambara hagati y’impande zombie irakomeje aho ingabo za leta zikomeje kugaba ibitero bikomeye mu duce tw’umurwa mukuru no mu ntara za Darfur na El Gezira mu majyepfo aho ingabo za RSF zari zahise zigarurira umwaka ushize.

Forum

XS
SM
MD
LG