Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryaraye ritangaje ko niritabona indi mfashanyo, ritazabasha gukomeza gufasha Abanyasudani babarirwa mu magana bari mur Cadi.
Kuva mu gihe cy’umwaka umwe ushize intambara yadutse muri Sudani, abaturage b’icyo gihugu bagera ku bihumbi 500 bahungiye muri Cadi banyuze ku mupaka w’ibyo bihugu mu butayu.
Muri iki gihe, igihugu cya Cadi ni kimwe mu bifite umubare mwinshi w’impunzi ku mugabane w’Afurika. Impunzi ziri muri icyo gihugu zigera kuri miliyoni imwe.
Ariko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa riravuga ko rifite ibibazo bikomeye byo kubabonera ibibatunga bose. PAM iravuga ko abatari bake muri bo basigaye birenza umunsi batabashije gufungura.
Hafi icya kabiri cy’abana b’impunzi zavuye muri Sudani bari munsi y’imyaka itanu, bafite ikibazo cyo kugira amaraso make cyane mu mubiri. (Reuters)
Forum