Uko wahagera

Biden Yatangaje Ingego y'Imali Ateganya Gukoresha Yongeye Gutorwa


Perezida Joe Biden w'Amerika
Perezida Joe Biden w'Amerika

Ejo kuwa mbere, Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ingengo y’imali ya tiririyali 7.3 z’amadolari y’Amerika igihugu giteganya kuzakoresha.

Mu myaka ine iri imbere Perezida Biden aramutse yongeye gutorwa arashaka kuzamura cyane imisoro ibigo binini n’abaturage bakize binjiza menshi.

Ni mu rwego rwo kugabanya igihombo cya leta no kurushaho kwita ku baturage babaho bibagoye kubera ikibazo cy’amazu yo kubamo no kwita ku bana nkuko bigaragara muri iyi mbonerahamwe.

Ingengo y’imali y’umwaka wa 2025 izatangira mu kwezi kwa cumi iteganya kuzazamura imisoro ku bigo by’ubucuruzi kuva kuri 21 ku ijana ikageza kuri 28 ku ijana.

Izazamura kandi imisoro ku baturage binjiza $400 000 ku mwaka, naho abafite umutungo wa milliyoni 100 bishyure 25 ku ijana ku mafaranga binjiza ku mwaka.

Ateganya ko leta izinjira mu biganiro bigamije kugabanya ibiciro ku miti, isubizeho amafaranga y’imisoro irekurira abaturage binjiza make ku bafite abana.

Biden ategana kuzashyira miliyari 258 z’amadolari y’Amerika muri gahunda yo kubaka amacumbi.

Ubutegetsi kandi buteganya kuzatanga konje zishyurwa ku bakozi no gukoresha amadolari abarirwa muri za miliyoni mu gukumira no kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko.

Ateganya kuzagabanyaho tiririyari eshatu z’amadolari ku gihombo cya leta mu gihe cy’imyaka 10. Gusa ibyo ntibizahagarika umwenda w’amadolari agera kuri tiririyari 34.5 igihugu kirimo.

Iyi mbonerahamwe irongera gusaba ko umutekano ku mipaka y’Amerika yagenerwa amafaranga ahagije kandi Amerika igakomeza gushyigikira isirayeli, Ukraine na Tayiwani

Perezida Biden ashyize ahagaragara iyo ngengo y’imari nyuma y’iminsi mike agejeje ijambo ryerekeye uko igihugu gihagaze ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, aho yanenze bikomeye indangagaciro za Donald Trump, Umurepubulikani ushobora kuzahangana na we mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Forum

XS
SM
MD
LG