Uko wahagera

Amerika na Yorudaniya Byatanze Imfashanyo muri Palestina


Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Yorudaniya byatanze imfashanyo y’ubutabazi ku baturage b’abanyapalestina bari mu bihe bikomeye muri Gaza.

Igisirikare cy’Amerika ni cyo cyatangaje aya makuru kivuga ko imfashanyo irimo ibiribwa yatanzwe hakoreshejwe indege zabijugunyaga hasi. Iyi ntambara ibera i Gaza ishyamiranyije Isirayeli na Hamas imaze guhatira ababarirwa muri miliyoni 2 n’ibihumbi 300 kuva mu byabo.

Kuva intambara itangiye yashyize mu kaga gakomeye abaturage b’abanyapalestina aho yabasize badafite ibintu nkenerwa mu buzima birimo ibiribwa, amazi, n’imiti.

Igisikare cy’Amerika cyatangaje ko mu mfashanyo y’ubutabazi yatanzwe ejo ku cyumweru, mu majyaruguru ya Gaza yiganjemo ibiribwa birimo umuceli, ifarini, n’ibiryo byo mu bikombe.

Imibare itangwa na Ministeri y’ingabo y’Amerika yerekana ko Amerika muri uku kwezi yatanze imfashanyo y’ibiribwa by’abantu bagera ku bihumbi 135.

Perezida w’Amerika Joe Biden aherutse gutanga itegeko ku gisirikare ryo kubaka ahantu hagateganyo ku cyambu kizafasha kugeza imfashanyo ku banyapalestina inyuze mu nyanja.

Ministeri y’ingabo y’Amerika yatangaje ko ibyo bishobora kugerwaho byibuze nko mu gihe cy’iminsi 60, ariko abakora ibikorwa by’ubutabazi bakaba batewe impungenge z’uko icyo gihe ari kirekire ugereranyije n’uburemere bw’inzara iri guhitana abantu.

Forum

XS
SM
MD
LG