Uko wahagera

Rwanda: Ishyaka FPR Ryemeje Perezida Kagame Kurihagararira mu Matora

Perezida Paul Kagame yiyamamaza mu matora aheruka yo mu 2017. Icyo gihe komisiyo y’amatora mu Rwanda yemeje ko yatsinze ku majwi arenga 98 ku ijana.
Perezida Paul Kagame yiyamamaza mu matora aheruka yo mu 2017. Icyo gihe komisiyo y’amatora mu Rwanda yemeje ko yatsinze ku majwi arenga 98 ku ijana.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye kwemezwa n’ishyaka akomoka mo rya FPR inkotanyi nk’umukandida uzarihagararira mu matora ateganijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Ni mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda yateraniye i Kigali ejo kuwa gatandatu guhitamo uzarihagararira mu matora.

Muri iyo nama kandi, ishyaka FPR ryashyize ahagaragara icyegeranyo cyerekana uko manifesto yaryo y’imyaka irindwi ishize yashyizwe mu bikorwa ndetse ryerekana n’ibyo riteganya kuzageraho mu yindi myaka itanu iri imbere.

Icyo cyegeranyo cyibanze ahanini ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu nzego zinyuranye harimo, ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi n’izindi nzego.

Ishyaka FPR inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda ribaye irya mbere mu yemewe muri icyo gihugu kwemeza ku mugaragaro umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa karindwi.

Perezida Kagame ryatoranije afite imyaka 66. Muri yo, 24 ayimaze ari perezida w’u Rwanda. Muri manda asoza y’imyaka irindwi yateganijwe n’itegeko nshinga nyuma y’uko rivuguruwe, komisiyo y’amatora mu Rwanda yemeje ko yatsinze ku majwi arenga 98 ku ijana.

Forum

XS
SM
MD
LG