Uko wahagera

Ingabo z'Amerika Zakomye Imbere Igitero cy'Abahuti mu Nyanja Itukura


Abarwanyi b'abahuti bakunze kugaba ibitero ku bwato bw'abacuruzi nk'ubu bunyura mu nyanja itukura mu cyo bita kwifatanya n’Abanyepalestina mu ntambara Isirayeli irwana n’Umutwe w’abarwanyi ba Hamasi.
Abarwanyi b'abahuti bakunze kugaba ibitero ku bwato bw'abacuruzi nk'ubu bunyura mu nyanja itukura mu cyo bita kwifatanya n’Abanyepalestina mu ntambara Isirayeli irwana n’Umutwe w’abarwanyi ba Hamasi.

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa n’Ubwongereza zahanuye indege zitagira abapilote zibarirwa muri mirongo, zigwa mu Nyanja Itukura mu ijoro ryo kuwa gatanu no kuwa gatandatu mu gitondo.

Ni nyuma y’uko abarwanyi b’Abahuti bashyigikiwe na Yemeni bateze igico ku bwato bunini bwitwa Propel Fortune n’ubundi bwato bw’intambara bw’ingabo z’Amerika ziri muri ako karere. Byatangajwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abahuti bamaze igihe bagaba ibitero ku bwato mu Nyanja Itukura no mu kigobe cya Aden kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu cyo bita kwifatanya n’Abanyepalestina mu ntambara Isirayeli irwana n’Umutwe w’abarwanyi ba Hamasi.

Umuvugizi w’Abahuti Yahya Sarea yavuze ijambo ryatambukijwe kuri za televiziyo kuwa gatandatu yemeza ko uwo mutwe wagabye ibitero by’indege z’intambara zitagira abapilote zigera 37 kuri ubwo bwato no ku yandi mato y’intambara y’ingabo za Leta zunzwe ubumwe z’Amerika ari mu Nyanja Itukura no mu Kigobe cya Aden.

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’Amerika bwatangaje ko ingabo zayo n’abazishyigikiye zahanuye byibuze indege zitagira abapilote zigera kuri 28 zikagwa mu nyanja iturkura mu masaha y’igitondo cyo kuwa gatandatu.

Bwemeje ko nta bwato bw’ingabo z’Amerika cyangwa z’ibihugu bifatanyije bwaba bwangirikiye muri icyo gikorwa, kandi nta mato y’ubucuruzi yangirikiye muri icyo gikorwa.

Forum

XS
SM
MD
LG