Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ishobora gufatira Irani ibihano mu kigo Mpuzamahanga gishinzwe kugena no kugenzura imikoreshereze ya nikereyeri (IAEA).
Iravuga ko ibyo byakorwa mu gihe Irani yaba ikomeje gukumira Umuryango w’Abibumbye iwubuza kugenzura imikoreshereze yayo ya nikereyeri.
Amerika iravuga ko uretse kutakira abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye, Irani imaze igihe kirekire nta bisobanuro itanga ku butare bwa iraniyumu bwahagaragaye.
Mu nama ngarukagihembwe ihuza abayobozi bakuru b’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kugena no kugenzura imikoreshereze ya nikereyeri bakomoka mu bihugu 35, Amerika yongeye gusaba Irani korohereza abagenzuzi b’iki kigo igasobanura inkomoko y’ubutare bwa iraniyumu bwagiye bugaragara ahantu hatandukanye muri icyo gihugu.
Habuze gato ngo Leta zunze ubumwe z’Amerika isabe ko hafatwa umwanzuro wo gufatira Irani ibihano. Abadiplomate bavuze ko amatora ateganijwe muri Amerika mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, ari yo yatumye icisha make kuri iyi ngingo. Irani yo ntikangwa ibivugwa ahubwo ikomeza kongera bene ibyo ibikorwa byayo.
Hashize umwaka urenga inama y’ubuyobozi bukuru bw’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kugena no kugenzura imikoreshereze ya Nikereyeri isabye Irani korohereza abagenzuzi. Gusa ubutegetsi bwa Irani bwavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mpamvu za “politiki” no “kurwanya” icyo gihugu. Ubushinwa n’Uburusiya byarwanyije uwo mwanzuro.
Leta zunze ubumwe z’Amerika n’inshuti zayo za mbere zo mu Burayi: Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage, bongeye gushakisha uburyo Irani yafatirwa ibihano mu nama yo muri iki cyumweru. Amerika yavuze ko Irani n’ikomeza kuzarira mu kwemerera abagenzuzi, yo izagira icyo ibikoraho.
Forum