Uko wahagera

Abarenga 100 Bashimuswe n'Abajihadisite muri Nijeriya


Abayobozi muri Nijeriya, babwiye ibiro ntaramakuru AFP, ko abantu barenga ijana baburiwe irengero, nyuma y’uko abajihadiste mu majyaruguru ya Nijeriya, bashimuse abantu ikivunge, bibasira abagore n’abana, babakura mu nkambi zitandukanye.

Abayoboye abarwanyi, barwanya abajihadiste, bamaganiye igitero cyo mu cyumweru gishize ku mutwe wa Leta ya kiyisilamu mu burengerazuba bw’Afurika, ISWAP. Icyo gitero cyabaye muri Leta ya Borno ahari indiri y’inyeshyamba z’abajihadiste, zatumye abantu barenga 40.000 batakaza ubuzima, abandi miliyoni 2 bagata izabo, kuva mu 2009.

Ibisobanuro byerekeye icyo gitero, bituruka mu cyaro cya Ngala, ntibirasobanuka kandi abategetsi batanze imibare ivuguruzanya. Umubare w’abantu bivugwa ko babuze, ntuhura n’uvugwa w’abagizwe ingwate.

Umuhuza bikorwa w’ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi, OCHA, yavuze ko igitero cyabaye kuwa kane w’icyumweru gishize kandi ko abantu barenga 200 bakuwe mu nkambi z’abateshejwe izabo, bafatwa bugwate.

Ibyo biro bivuga ko abarwanyi bafite intwaro, batwaye abagore ubwo bari bagiye gutashya inkwi zo gutekesha.

OCHA yabwiye AFP, ko imibare kw’ikubitiro yashingiye ku kigereranyo cy’abayobozi b’imiryango kandi ko habaruwe abantu mu nkambi enye kugirango hamenyekane imibare nyayo.

Ali Bukar, umwofisiye w’i Ngala mu biro bishinzwe itangazamakuru muri guverinema y’akarere, yabwiye AFP, ko imiryango ihamya ko abantu 113 baburiwe irengero.

Forum

XS
SM
MD
LG