Leta y’u Rwanda irasaba umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kudashyigikira ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika – SADC ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Ubutegetsi bw’u Rwanda burashinja izo ngabo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR iburwanya.
Ubusabe bw’u Rwanda bukubiye mu ibaruwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yandikiye umukuru wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Bwana Moussa Faki Mahamat kuri uyu wa mbere.
Ni ibaruwa u Rwanda rwanditse mu gihe habaga inama y’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika, rwo ruvuga ko rutatumiwemo. Iyo nayo ikaba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.
Muri iyi baruwa Ijwi ry’Amerika yaboneye kopi, u Rwanda ruvugamo ko “rutewe impungenge no kuba mu byigiwe muri yo nama harimo no kwemeza ubutumwa bwa SADC - SAMIDRC muri Kongo, kimwe no gusuzuma ubufasha umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’abandi bafatanyabikorwa batanga kuri ubwo butumwa.”
Ibaruwa iti: “u Rwanda rurahamagarira Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika guha uburemere akaga iyoherezwa rya SAMIDRC riteje ku Rwanda no ku karere kose.”
Mu ibaruwa yarwo, u Rwanda rushinja umutwe w’ingabo za SADC gukorana n’imitwe y’inyeshyamba igendera ku ngengabitekerezo y’irondakoko yibumbiye mu ihuriro ryitwa Wazalendo, ndetse n’amatsinda anyuranye y’abacancuro.
Muri iyo mitwe u Rwanda rwita iy’abajenosideri n’iyabaswe n’ingengabitekerezo y’irondabwoko, ruravuga ko harimo n’uwa FDLR, urwanya ubutegetsi bwarwo.
Ruti: “SAMIDRC nk’umutwe w’ingabo ugaba ibitero ufatanyije n’imitwe nk’iyo, ntiwasimbura inzira yo gukemura ibibazo mu buryo bwa politiki yatambamiwe na leta ya Kongo. Bityo, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika urahamagarirwa kutemera, cyangwa kudatera inkunga SAMIDRC.”
U Rwanda kandi rushinja ingabo z’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika – SADC kuburizamo umuhate wo gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro, wari watangijwe n’ibihugu byo mu karere. Kuri iyi ngingo, mu ibaruwa yarwo, u Rwanda ruti:
“SAMIDRC ubu irashyigikira imyifatire y’ubushotoranyi ya Kongo, yo gushakira igisubizo mu ntambara, yirengagije gahunda zose zo gushaka umuti w’ibibazo mu buryo bwa politiki zari zatangijwe n’ibihugu byo mu karere, zirimo ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.”
Gushyigikira impinduka z’ubutegetsi
Mu ibaruwa yarwo kandi, u Rwanda rwashinje ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo gucumbikira no gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irurwanya, irimo FDLR na CNRD/FLN. Rugashinja abakuru b’ibyo bihugu gutangaza ku karubanda ko biteguye gushyigikira impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda.
Rurashinja kandi umuryango mpuzamahanga kwirengagiza nkana umuzi-remezo w’intambara zo mu burasirazubwa bwa Kongo. Uwo muzi-remezo, ruvuga ko ari ugukomeza gushyigikira ingabo zakoze Jenoside ziri mu burasirazubwa bwa Kongo, no kuba Kongo yaranze kumva ibibazo by’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi.
Rushinja kandi Kongo kwanga gucyura impunzi zayo ibihumbi amagana zahungiye hirya no hino mu karere, zirimo abagera ku bihumbi 100 ruvuga ko rucumbikiye.
Ibaruwa iti: “U Rwanda ruramenyesha komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika ko gusaba uyu muryango gushyigikira SAMIDRC byarushaho kuzambya kibazo. Ubufasha bwose umuryango w’Ubumwe bw’Afurika waha SAMIDRC bwaba busobanuye gushyigikira imyifatire gashozantambara ya leta ya Kongo kandi byaburizamo uburyo bwo gukemura mu mahoro iki kibazo kimaze ibinyacumi by’imyaka mu burasirazuba ba Kongo. ”
U Rwanda rwasoje rusaba umukuru wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika gukoresha ububasha bwe, agashishikariza leta ya Kongo gushaka igisubizo mu nzira z’amahoro, binyuze mu biganiro bwa Luanda na Nairobi.
Rwasabye kandi abagize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri uyu muryango gukorera urugendo-shuri mu karere k’ibiyaga bigari, ngo barusheho gusobanukirwa imiterere y’iki kibazo.
Kugeza ubu umutwe w’ingabo za SADC muri Kongo uhuriwemo ingabo zavuye mu bihugu bya Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Malawi.
Watangiye ubutumwa bwawo mu mpera z’umwaka uhsize wa 2023, aho waje gufasha ingabo za Kongo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Uyu waje usimbuye uw’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, leta ya Kongo yanenze kudakora ibihagije mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba iyirwanya, ku isonga uwa M23.
Forum