Leta zunze ubumwe z’Amerika yabwiye abaturage bayo kuva muri Hayiti, vuba na bwangu bishoboka, nyuma y’urugomo rwabaye mu mpera z’icyumweru.
Amerika yahamagariye abo baturage bayo kuva muri Hayiti, guhambira bihuse uko babishoboye, nyuma y’uko urugomo rwo muri izi mpera z’icyumweru rufashe intera. Urwo rugomo rwatumye abantu barenga 15.000 bata ingo zabo kandi abagabo bafite intwaro bakuye abagororwa ibihumbi n’ibihumbi, muri gereza iruta izindi mu bunini muri Hayiti.
Leta zunze ubumwe z’Amerika, irimo abanyahayiti barenga miliyoni, yavuze ko ambasade yayo ishobora gutanga zimwe muri za serivise kuri uyu wa mbere, mu gihe Canada yo yavuze ko ishobora kuba ifunze amabasade yayo.
Forum