Inzego z’ubutegetsi mu Budage zatangaje ko zirimo gukora iperereza nyuma y’uko Uburusiya bushyize hanze amajwi y’ingabo z’Ubudage bivugwa ko ziganira ku buryo bwo gutera inkunga ya gisirikare igihugu cya Ukraine.
Mu majwi yumvikana mu kiganiro kimara amasegonda 38, humvikanyemo ko Ubudage bushobora gutanga inkunga ya gisirikare kuri Ukraine harimo misile zirasa kure zo mu bwoko bwa Taurus.
Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz yavuze ko iki ari “ikibazo gikomeye”. Mu ikubitiro yari yavuze ko abaye aretse kohereza misile zo mu bwoko ba Taurus muri Ukraine avuga ko bishobora kugaragaza Ubudage nk’ubwishoye ku mugaragaro mu ntambara Uburusiya burwana na Ukraine.
Hashize igihe hari impaka zerekeye kuba Ubudage bwatanga misile z’ubu bwoko muri Ukraine abategetsi bibaza niba bitadindiza ibyo Ukraine yari imaze kugeraho mu myaka ibiri ishize.
Ibyo biganiro kandi biriho mu gihe inteko ishinga amategeko y’Amerika itaremeza imfashanyo mu bya gisirikare igenewe Ukraine.
Ibiro ntaramakuru by’Ubudage, dpa, byatangaje ko ministeri y’ingabo y’Ubudage irimo gukora iperereza rigamije kumenya niba Uburusiya bwaba bwarafashe ayo majwi mu buryo bwo kuyasahura hakoreshejwe ikoranabuganga
Forum