Uko wahagera

Kenya na Hayiti Byasinyanye Amasezerano y'Ubufatanye mu by’Umutekano


Ministri w'Intebe wa Haiti, Ariel Henry yakira impano ahawe n'umunyamabanga mukuru muri ministeri y'ububanyi n'amahanga muri Kenya, Abraham Korir Sing'Oei.
Ministri w'Intebe wa Haiti, Ariel Henry yakira impano ahawe n'umunyamabanga mukuru muri ministeri y'ububanyi n'amahanga muri Kenya, Abraham Korir Sing'Oei.

Kenya na Hayiti kuri uyu wa gatanu byasinyanye amasezerano mu by’umutekano, Nairobi yizera ko yujuje ibyari byatumye urukiko rutera utwatsi umugambi wayo wo kwohereza abofisiye mu gipolisi 1.000 muri Hayiti, kuyobora intumwa zemejwe na ONU mu bikorwa byo kurwanya urugomo, muri icyo gihugu cyo mu birwa bya Karayibe.

Mu kwezi kwa karindwi kw’umwaka ushize, ni bwo Kenya yatangaje umugambi wo kuyobora ingabo z’amahoro muri Hayiti, ubwo uduco tw’abanyarugomo twigaruriraga umurwa mukuru hafi ya wose. Abantu kandi 5.000 bahitanywe n’urugomo rwo mu mwaka ushize.

Cyakora urukiko rukuru rwa Kenya, rwanzuye ko kwohereza abapolisi muri Hayiti, binyuranyije n’itegeko nshinga, bitewe n’uko “hari ibitari byumvikanyweho” ku ruhande rw’igihugu kizabakira. Ibyo rero byatumye ubutumwa bwose, buba buhagaze n’ubwo Amerika na Canada byari byarahiriye gutanga miliyoni amagana z’amadorari muri icyo gikorwa. Hari n’ibindi bihugu byari byiyemeje gutanga abasilikare.

Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ayo masezerano yemejwe. Yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha ko minisitiri w’intebe Ariel Henry na njye twiboneye ishyirwaho umukono ryayo. Twanaganiririye ku ntambwe zigiye gukurikiraho, kugirango kwohereza abapolisi bizihute”. Ibyo Ruto yabivugiye mu muhango w’isinywa ry’ayo masezerano.

Hayiti yasabye inkunga mu by’umutekano mu 2022, ubwo urugomo rwari rwadutse. Uretse Kenya, ibirwa bya Bahamas byiyemeje kwohereza abantu 150, kandi Jamayika na Antigua na Barbuda, byavuze ko byifuza gufasha. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Benin yijeje Hayiti, abasirikare 2.000.

Ubushyamirane hagati y’uduco tw’abanyarugomo bafite intwaro, polisi n’abanyerondo, ejo kuwa kane rwahungabanyije umurwa mukuru wa Hayiti, Port-au-Prince, mu cyo umuyobozi w’agaco k’abanyarugomo yavuze ko ari uburyo bwo kwamagana abayobozi. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG