Muri Isirayeli, imiryango y’ingwate za Hamas n’ababashyigikiye batangiye urugendo rw’iminsi ine rwo gusaba ko zirekurwa.
Bahagurutse mu majyepfo y’igihugu berekeza Yerusalemu, hari icyicaro cy’inteko ishinga amategeko Knesset. Urugendo rubaye mu gihe Isirayeli na Hamas, babifashijwemo n’abahuza (Misiri, Katari na Leta zunze ubumwe z’Amerika) bari mu mishyikirano yo guhagarika imirwano muri Gaza byibura mu gihe cy’ibyumeru bitandatu, kurekura ingwate Hamas yatwaye bunyago, n’Abanyapalestina b’imfungwa muri Isirayeli. Ariko kugeza ubu Isirayeli na Hamas bavuga ko nta cyizera ko bari hafi kugera ku masezerano.
Hagati aho, umuyobozi mukuru wa Hamas, Ismail Haniyeh, yahamagariye abaturage ba Palestina kuzagenda ari benshi gusengera guhera ku munsi wa mbere wa Ramadani mu musigiti witwa Al-Aqsa, i Yerusalemu. Igice uherereyemo ni ahantu hatagatifu hakomeye ku Bayisilamu n’Abayahudi. Kenshi habera urugomo hagati y’abayoboke y’aya madini yombi yombi, cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru yayo.
Isirayeli (igenzura Yeruzalemu) yari yatangaje ko, kubera impamvu z’umutekano, ishobora kwangira Abanyapalestina kujyayo mu gihe cya Ramadani, izatangira kw’itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatatu. Umuvugizi wa guverinoma ya Isirayeli, Tal Heirich, avuga ko amagambo ya Haniey ari ‘gashozantambara.”
Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibinyujije ku muvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo, Matthew Miller, nayo “irasaba ikomeje” Isirayeli kureka Abayisilamu kujya gusengera muri Al-Aqsa muri Ramadani. (AP, AFP, Reuters).
Forum