Uko wahagera

Mali: Abarenga 30 Bahitanywe n’Impanuka ya Bisi Yakomerekeje 10


Bisi yakoze impanuka muri Mali
Bisi yakoze impanuka muri Mali

Muri Mali, abantu 31 bahitanywe n’impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bisi abandi 10 barakomereka.

Iyo bisi yarimo kwerekeza muri Burkina Faso ubwo yahanukaga ku rutindo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko iyo mpanuka yabaye mu ma saha ya cumi n’imwe kw’isaha yo mu karere, ubwo yambukaga urutindo ruri ku ruzi rwa Bagoe.

Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ivuga ko umushoferi w’iyo bisi yari ivuye muri komini Kenieba, yananiwe kuyigarura ibirinduka ku rutindo.

AFP ivuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi, abantu 15 bahitanywe n’impanuka kandi ko 46 bakomeretse ubwo bisi barimo yari yerekeje mu murwa mukuru Bamako, yagonganye n’ikamyo muri Mali rwagati. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG